RFL
Kigali

Abarangije muri Ecole des Sciences Byimana (Promotion 2006) basuye iri shuri batanga impano n'impanuro ku banyeshuri-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/05/2022 11:10
2


Abarangije muri Ecole des Sciences Byimana mu mwaka 2006 basuye iri shuri mu gikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki 1 Gicurasi 2022, bashima uburere n’uburezi bahaherewe, banatanga impano n’impanuro ku banyeshuri baryigamo magingo aya.



Ishuri rya Ecole des Sciences Byimana riri mu ya mbere atsindisha abanyeshuri neza mu Rwanda, mu mashami ya siyansi, rikaba rifite amashami 4. Iri shuri riherereye mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, rikaba riyoborwa n’aba Frères b’aba Maristes. Ubu ribarizwamo abanyeshuri 780 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, muri bo, 285 akaba ari abakobwa.

Ku Cyumweru, tariki 1 Gicurasi 2022, abasoreje amashuri yisumbuye muri iri shuri mu mwaka wa 2006 basuye barumuna babo, bakora ibirori byo gusangira Pasika n’abanyeshuri, baganira nabo, batanga impanuro, impano n’ibihembo bitandukanye bageneye abanyeshuri. 


Iki gikorwa cyabimburiwe n'Igitambo cya Misa

Uyu munsi udasanzwe watangijwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Alfred Niyobuhungiro MIC nawe wasoreje amashuri ye yisumbuye muri Ecole Des Sciences Byimana muri 2006. Muri iri Sengesho, Padiri Alfred yatanze ubutumwa bushimangira amagambo ya Petero n’izindi Ntumwa ati: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu (Intu 5,29), nk’uko ngomba kumvira Imana kuruta uko niyumvira.”


Abarangije muri Ecole des Sciences Byimana mu 2006 basuye iri shuri batanga impanuro ku banyeshuri baryigamo

Nyuma ya Misa, umuyobozi w’ishuri Frère Crescent Karerangabo yatanze ikaze ku bashyitsi, abagezaho amakuru y’uko ishuri rihagaze mu bijyanye n’uburezi. Ureste umuyobozi w’ishuri, abandi barezi bahagarariye abandi nabo bari bitabiriye ibyo birori. Ku ruhande rw’abashyitsi, hitabiriye abagera kuri 48 basojereje amasomo yabo muri iri shuri muri 2006, umurezi wabanye nabo mu myaka bize muri iri shuri ariwe Frère Viateur, ndetse na Perezida w’umuryango uhuriwemo n’abasoreje amasomo yabo muri iri shuri kuva ryashingwa (School Alumni), ariwe Geoffrey Kagame.


Umuyobozi w'ikigo Frère Karerangabo (Hagati) ubwo yakiraga impano

Nyuma yo guhabwa ikaze, aba bashyitsi batanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: Ni gute mwakoresha igihe mufite n'uburere mukura hano, mwubaka icyerekezo gihamye cy'ubuzima? 

Mme Raїssa Muhaturukundo wari mu bahagarariye abashyitsi yatangije ikiganiro asobanurira aba banyeshuri uburyo bakubaka icyerekezo cy’ubuzima bwabo, n’ibibazo bashobora kwibaza byabafasha kumenya icyo cyerekezo, ndetse bakacyubakira kucyo bifuza kuzageraho (aspirations), aho kucyubakira ku bwoba. Yanababwiyeko bari mu kiciro cy’ubuzima aho ubwonko bwabo buba bugikura kandi bufite ubushobozi buhambaye bwo kwiga no kumenya byinshi, ndetse anavugako bafite amahirwe yo kuba barisanze hamwe na bagenzi babo (network) bafite impano n’ubumenyi bashobora kwigiraho, bakaba banakomeza gufatanya mu buzima buri imbere. 


Raïssa ni we wari umusangiza w'amagambo

Abize muri iri shuri bafite ubumenyi mu byiciro bitandukanye by’ubuzima (ba Engineer, Abaganga, ba Rwiyemezamirimo, Abarezi, Abihaye Imana n’abandi) batanze ubuhamya bwerekana uburyo ibyo bigiye muri iri shuri byabahaye umusingi ukomeye bahereyeho mu kubaka abo bari ubu. Hatambukijwe ubuhamya bwoherejwe n’abari mu mahanga, ndetse n’ubuhamya bw’abari babashije kwigerera ku ishuri uwo munsi.

Mme Raїssa yatangije iki kiciro cyo gutanga ubuhamya asangiza abanyesuri ubutumwa bwoherejwe Mme Francine Uwimbabazi utuye mu gihugu cya Belgique, akaba ari Rwiyemezamirimo mu bijyanye n'ubuvuzi n'abana. Mu ibaruwa yandikiye barumuna be bakiri mu ishuri, yabasangije uburyo yakuze atsinda amasomo bimworoheye, ndetse abantu bose bakamushima ko ari umuhanga. 

Yavuzeko ageze mu ishuri rya Ecole des Sciences Byimana, yahasanze abandi bahanga benshi, ariko akagorwa n’uko atari yarigeze abwirwako aramuste akoze cyane yakongera ubuhanga bwe. Ntabwo yari yaratojwe gukora cyane. Mme Francine rero yatanze ubutumwa ko ubuhanga buharanirwa kandi buva mu kwitoza cyane inshuro nyinshi kugira ngo umuntu agire ubumenyi bwimbitse, ndetse akisunga abo yabonye bafite icyo bamurusha kugira ngo abigireho.


Mme Francine Uwimbabazi ari mu batanze ubuhamya

Ubu buhamya bwa Mme Francine bujyanye n’imwe mu ndangagaciro y’ishuri yo gukora cyane, bukaba bwaranashyigikiwe n’ubuhamya bwakurikiyeho bwatanzwe na Dr Théoneste Maniragaba, umuganga mu kigo kivura Cancer (Cancer Center) gikorera mu bitaro bya gisirikare (Rwanda Military Hospital) i Kanombe akaba n’umwarimu muri Kaminuza, wasangije abanyeshuri uburyo urugendo rw’amashuri abanza rwamugoye nyuma y’aho aburiye bamwe bo mu muryango we. Yavuze ko yagendeye ku ijambo umubyeyi yasigaranye (Se) yakundaga kumubwira, amusaba kudacika intege, kandi ko “ushaka ashobora”. 

Yavuze ko gushyira imbaraga mu myigire ye ndetse no kwegera bagenzi be bagafashanya mu gusobanurirana ibyo umwe yabaga yumva kurusha abandi, byamuhesheje amahirwe yo gutsinda neza, agasoza amashuri yisumbuye ari muri bane ba mbere kigo cyose, nyuma akajya kwiga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanababwiye ko kwiga ari uguhozaho, atanga urugero rw’uburyo mbere y’uko akora aho avurira ubu, yahamagawe na Minisitiri w’Ubuzima amushinga inshingano zo kuyobora ibitaro bya Kabutare. Icyo gihe yaratunguwe, kuko atari azi niba afite ubushobozi buhagije. 

Gusa kugira ngo akore umurimo yari ashinzwe neza, byamusabye kurushaho kwiga, yiga ibishya harimo kuyobora abantu, gucunga imari, n’ibindi. Ibyo byanamuhesheje amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye no kuvura kanseri mu gihugu cya Tanzania, ndetse n’andi masomo yakoreye muri Ghana no muri Amerika. Yasoje asaba barumuna be ikintu gikomeye ati: “Igihe ukiri mutoya jya uha agaciro ibyo uri gukora byose kuko ntabwo uzi icyo ejo bizakumarira”.


Dr Théoneste ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Nyuma y’ubu buhamya bwa Dr Théoneste, hasomwe intashyo za Engineer Joseph Masengesho, atuye muri Amerika akaba akorera ikigo cya Microsoft nka Software Architect. Mu butumwa bwe yagize ati: “Ndi muto, byarangoraga kubona ibitabo nkuramo ubumenyi nifuzaga, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Gusa, ndi umuntu uhora wiga. Ubu twese dufite amahirwe y’uko twakoresha internet twiyungura ubumenyi, cyangwa se tuvugana n’abandi bakora nk’ibyo dukora dufatanya mu kungurana ubumenyi”. Yakomeje agira ati: “Kwiga ni uguhozaho, kandi bitangirira mu gukurikirana ikiguteye amatsiko ugashaka uko wakimenya.”


Engineer Joseph Masengesho  

Ubu butumwa bwashimangiwe na Engineer Marie Léonce Murebwayire Rugerinyange, ufite impamyabumenyi mu by’ubwubatsi, ndetse na Masters muby’amazi, isuku n’isukura (Water, Sanitation and Hygiene), akaba akora mu ishuri rikuru rya IPRC Ngoma nk’umuybobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa (Deputy Principal of Academics and Training). Engineer Marie Léonce yabwiye abanyeshuri ko ari ingenzi guhora wiga, kandi ko kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye bifasha mu buzima. 

Yavuze ko umuntu ashobora no kwiga yiyigishije, afashe umwanya wo gusoma ibitabo bitandukanye no kumenya ibyo afitiye amatsiko. Yatanze urugero ko yarangije amashuri yisumbuye amaze gusoma ibitabo bivuga ku bintu bitandukanye bigera kuri 200, kandi ko ari nabwo buryo bwamufashije kumenya indimi z’Igifaransa n’Icyongereza. 


Engineer Marie Léonce 

Nyuma y’ubuhamya bushimangira akamaro ko gukora cyane ndetse no guhora umuntu yiga ibishya, abanyeshuri baganirijwe na Pharmacist Jean Pierre Nkeziyaremye ufite impamyabushobozi y’ubuhanga mu by’imiti, akaba ari na Rwiyemezamirimo ufite iduka riranguza imiti. Pharmacist Jean Pierre yabwiye abanyeshuri ko kimwe mu byamufashije kuba uwo ariwe mu buzima ari ukumenyera “kuba aho ugomba kuba uri, mu gihe nyacyo, kandi uri gukora icyo ugomba gukora.” Iryo ni isomo yigiye mu ishuri rya Ecole des Science Byimana, kandi kugera kuri ibyo byamusabye kugira ikinyabupfura n’umurongo ngenderwaho uhamye, ndetse no kwihangana.


Pharmacist Jean Pierre 

Ubwo butumwa bujyanye no kugira ikinyabupfura n’umurongo ngenderwaho uhamye kandi bwanagaragaye mu ntashyo zoherejwe na Pharmacist Pacifique Ntirenganya, umunyeshuri muri Harvard Medical School uri gukurikirana impamyabushobozi ya Masters mu bijyanye n’ubuzima (Global Health Delivery), akaba n’umukozi w’umuryango wa Partners In Health akaba ayobora ishami rya Pharmacy mu gihugu cya Liberia. 

Mu butumwa bwe, Pharmacist Pacifique yavuzeko guharanira ikinyabupfura, gukora cyane ndetse no gukora umurimo unoze byamufashije kugera kuri byinshi, anasaba barumuna be guhora biyungura ubumenyi kuko isi turimo igenda ihinduka.

Aba banyeshuri banibukijwe kandi akamaro ko gusigasira no guteza imbere impano zabo. Mu kiganiro bahawe na Mr Idesbald Nshuti wabaye kapiteni w’ikipe ya football igihe yigaga mu ishuri rya Ecole des Science Byimana, akaza gukinira amakipe atandukanye mu Rwanda mu kiciro cya mbere harimo na Police FC, yasabye barumuna be kudahanga amaso aho bicaye gusa, abasaba kubyaza umusaruro impano izo arizo zose bifitemo.

Mu butumwa busoza ijambo ry’abashyitsi, umuyobozi w’abize muri Ecole des Science Byimana, Mr Geoffre Kagame yashimiye abasuye ishuri, agaragaza ko ari imbaraga zishobora gukoreshwa zizamura ishuri kurushaho, yaba mu gutanga inama, mu gushyira imbaraga hamwe buri wese mu bushobozi afite bagatezanya imbere bakanafashanya muri serivisi zitandukanye, ndetse n’ibindi. 


Geoffrey Kagame ni we uhagarariye abarangije mu Byimana muri rusange (Alumni)

Abasuye iri shuri kandi baje bitwaje impano ziri mu byiciro bitandukanye, harimo amafaranga y’ishuri ku munyeshuri utishoboye, igihembo kizahabwa abanyeshuri bazahiga abandi mu irushanwa ry’abanyempano (Talent award), imipira yo gukina, ndetse banatanga impano z’ibitabo by’amasomo muby’ikoranabuhanga, ibihembo by’abanyeshuri bagaragaje umuhate mu kuzamura ubumenyi muri uyu mwaka w’amashuri n’ibindi, ibyo byose bishyikurizwa ubuyobozi bw’ishuri. 

Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira imyigire y’abanyeshuri no kubereka akamaro ko guteza imbere impano zabo. Abashyitsi kandi bashimiye abarezi b’iri shuri, batanga impano yo kubafasha kwizihiza umunsi w’abakozi.

Umuyobozi w’ishuri Frère Crescent Karerangabo yasoje ibi birori ashimira abashyitsi, abasaba gukomeza kuba hafi ishuri, ndetse anabasaba kuba intumwa nziza aho bari muri sosiyete. Yagaragaje ko ishuri ryarerewemo benshi bari gukorera igihugu mu buryo butandukanye, harimo Minisitiri Patricie Uwase, Major General Albert Murasira, Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo n’abandi. Umuyobozi w’ishuri kandi yanashimye umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri Jean Népomuscène Singirankabo wafashije gutegura ibyo birori, akaba ari mu basoreje amasomo muri iri shuri muri 2006. 

Yakomeje avugako ishuri rikomeje imihigo aho abanyeshuri baryigamo bagiye bahiga abandi mu gihugu mu marushanwa ya siyansi, iri shuri rikaba rifite abazahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye azabera Boston muri Amerika, muri Maroc n’ahandi, ndetse anavugako ishuri rigenda ritsura umubano na za kaminuza zitandukanye zikomeye ku isi nka Harvard, mu rwego rwo gutuma abanyeshuri basoreza amasomo muri iri shuri babona amahirwe yo gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Nyuma y’ibiganiro, hakurikiyeho gusabana, gusangira amafunguro ndetse n’umukino wa basketball wahuje abanyeshuri n’abashyitsi. Abanyeshuri basigaranye ishyaka rikomeye nyuma y’ubuhamya bahawe na bakuru babo nk’uko bamwe mu baganiriye na InyaRwanda.com babishimangiye. 


Bakinannye umukino wa Basketball hamwe na barumuna babo


Ifoto y'urwibutso nyuma yo gusura barumuna babo


Archives – Amafoto y’abarangije mu Byimana muri 2006

REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO ABARANGIJE MU BYIMANA MU 2006 BASURAGA IKI KIGO


VIDEO: Bachir - InyaRwanda Tv

AMAFOTO: Aime Filmz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric1 year ago
    Niwo mucho wakabaye uranga buri munyarwanda
  • NZAMURAMBAHO Jacques1 year ago
    Nshimye cyane umuntu wese wagize uruhare ntibabobene mu ishyirwa mu bikorwa ry'iki gikorwa cy'indashyikirwa. Ndi murumuna wanyu Jacques 2007 promotion.





Inyarwanda BACKGROUND