RFL
Kigali

Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’ikipe, bagiye gukora iki? - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/08/2021 12:48
0


Itsinda ry’abafana benshi ba Rayon Sports ryazindukiye ku biro by’iyi kipe biherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, aho bagiye kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku hazaza hayo hateye inkeke abakunzi bayo mu gihe shampiyona ibura amezi abiri ngo itangire.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Kanama 2021, nibwo itsinda rigari ry’abafana ba Rayon Sports ryazindukiye ku biro by’iyi kipe kuganira no gusobanuirirwa byimbitse ku hazaza h’iyi kipe n’amakuru amaze iminsi ayivugwamo.

Kugeza magingo aya bamwe mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports umwaka ushize bamaze kuyisohokamo, barimo uwari kapiteni wayo Rugwiro Herve werekeje muri AS Kigali, Mugisha Gilbert wagiye muri mukeba APR FC, yasezereye kandi abakinnyi batandukanye barimo Drissa Dagnogo, Amran n’abandi ndetse ahazaza ha bamwe barimo Sugira, Blaise Nishimwe wifuzwa bikomeye na APR FC ntiharamenyekana.

Abafana kandi bakeneye kumenya amakuru y’impamo kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wafashije cyane iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, uvugwa mu makipe abiri arimo Kiyovu Sport na APR FC kandi agifite amasezerano muri Rayon Sports.

Bakeneye kandi kumenya ibijyane n’umunyezamu Kwizera Olivier wasezeye agifite amasezerano y’umwaka umwe nawe akaba avugwa cyane muri mukeba APR FC.

Ikiruta ibindi abafaba BA Rayon Sports bakeneye ni ukumenya ahazaza h’iyi kipe yasoje ku mwanya wa Karindwi mu mwaka ushize w’imikino, kuko nta gikorwa na kimwe kiri gukorwa kibagaragariza niba bari mu makipe ahatanira igikombe nk'uko isanzwe ariyo ntego y’iyi kipe.

Abafana kandi ba Rayon Sports bakeneye kumenya ukuri ku miyoborere y’iyi kipe, niba ubuyobozi koko bubishoboye cyangwa butabishoboye bwegure hajyeho abashoboye gushakira ikipe umusaruro mwiza n’ejo hazaza hayo.

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Byumvuhore Tresor wavuye muri Gasogi United Mugisha Francais uzwi nka Master wavuye muri Bugesera, bombi bakina mu kibuga hagati, ndetse na Muvandimwe JMV ukina ibumoso yugarira wakiniraga Police FC.

Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha wa 2021/22 biteganyijwe ko izatangira mu Ukwakira 2021.

Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by'ikipe ngo bahabwe amakuru y'ikipe yayo bavuga ko bayibona irembera

Abafana barashaka kumenya niba ubuyobozi bw'ikipe bushoboye cyangwa bwegure






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND