RFL
Kigali

Abageni bagiye mu butembere mu kwizihiza ukwabuki umwe arishima arapfa-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/01/2022 11:12
0


Abashakanye, akenshi nyuma yo kwambikana impeta y'akaramata bakabana, abageni bahitamo kwiha akaruhuko k'ukwa buki bakishimana, ikibabaje ni uburyo abageni bo muri Amerika bagiye mu kwa buki muri Cameroon umugore agapfa nta gihe barahamara.



Bivugwa ko  umugeni, ufite inkomoko muri Afurika witwa Tatiana yapfuye nyuma y’iminsi 10 gusa nyuma y’ubukwe bwe, ubwo yari mu kwezi kwa buki hamwe n’umugabo we. Nk’uko amakuru abitangaza, bivugwa ko Tatiana yagiye muri Cameroon  aho afite umuryango,  mu kwishimana n'umukunzi.


Ibitangazamakuru bivuga ko urupfu rwa Tatiana rwatewe n'ibyishimo byinshi , mu gihe andi makuru avuga ko  yarwaye munda  agapfa. Tatiana n'umugabo we bari bamaze iminsi 10 gusa bambikanye impeta y'urudashira. Ubusanzwe Ukwezi kwa buki ni ikiruhuko gifatwa n'abantu babiri bakimara gushyingirwa, mu buryo bwo kwishimira urugendo rushya rw'ubuzima batangiye. Mu bihe bya none, ukwezi kwa buki kwizihirizwa ahantu hadasanzwe kandi hashimishije bitewe n'ubushobozi bwa buri bamwe, ibi nabyo bitera ibyishimo  bikazamura n'amarangamutima menshi.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND