RFL
Kigali

Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse muri shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/11/2021 15:09
0


Hirya no hino ku Isi usanga abakinnyi b’umupira w’amaguru bari mu bakorera amafaranga menshi mu gihe gito, haba ayo bagurwa (Recruitment) ndetse n’ayo bahembwa ku kwezi nk’umushahara. Mu Rwanda hashize imyaka itari micye agaciro k’umukinnyi karazamutse, ni bande kuri ubu binjiza agatubutse mu Rwanda?



N'ubwo bigoye kumenya neza umushahara w’umukinnyi mu Rwanda atabikwibwiriye ubwe, B&B FM Umwezi yashize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Jacques Tuyisenge ukinira APR FC, mu bakinnyi 10 ba mbere hagaragaramo abanyarwanda barindwi.

Nyuma yo gutandukana na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe, APR FC ikamusamira hejuru, Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse anahabwa umushahara wa miliyoni eshatu n’igice ku kwezi.

Ntabwo Tuyisenge w’imyaka 30 y’amavuko yigeze ahirwa kuva yagera muri iyi kipe kubera ko yahise avunika byanatumye hari imikino y'ikipe y’igihugu Amavubi atagaragaramo ndetse na myinshi ya APR FC. Uru rutonde rugaragaraho abakinnyi babiri ba APR FC, babiri ba Kiyovu Sports, batatu ba Police FC, Umwe wa Rayon Sports na babiri ba AS Kigali.

Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse mu Rwanda:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND