RFL
Kigali

Abakinnyi 5 nta gihindutse bashobora kurara basinyiye Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/07/2021 8:19
3


Rayon Sports nayo yakinguye imiryango y'isoko, nyuma yo kugura rutahizamu Mico Justin ashobora gukurikirwa n'abandi bakinnyi batandukanye by'umwihariko kuri uyu umunsi.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 ni bwo Rayon Sports yumvikanye na Mico Justin ndetse banamusinyisha amasezerano y'imyaka 2. Mico yari abaye umukunnyi wa mbere Rayon Sports yari yibitseho muri uyu mwaka. Kuri uyu munsi nabwo byitezwe ko hari abakinnyi bagomba kurara bambaye umweru n'ubururu ibiganiro nibiramuka bigenze neza.


Umukinnyi wa mbere bivugwa ko agomba gusinyira Rayon Sports ni Bayisenge Emery. Uyu myugariro w'inyuma, yari yarasinye amasezerano y'umwaka muri As Kigali akaba yararangiye mu kwezi gushize. As Kigali yifuje kongerera amasezerano uyu musore na we arabyemera ariko bapfa amafaranga As Kigali bivugwa ko iri guha Emery Miliyoni zitagera ku icumi kandi umusore atabikozwa, byanatumye yiyemeza kumvikana na Rayon Sports kuko niburayo itanga amafaranga menshi kurusha As Kigali.


Mushimiyimana Mohamed: Umukinnyi wo mu kibuga hagati, aherutse gusezererwa na APR FC yari amazemo imyaka 2, nabwo akaba yarageze muri APR FC avuye muri Police FC yari anafatiye runini. Biteganyijwe ko nta gihindutse uyu musore arara yumvikanye na Rayon Sports akayibera umukinnyi wo hagati ufatanya na Bamuhire Kevin na Nishimwe Blaise.


Rwabugiri Omar: Umuzamu wari umaze imyaka 2 muri APR FC aho yasoje shampiyona ya 2019-2020 adatsinzwe umukino n'umwe gusa shampiyona yakurikiyeho yahise ajya ku gatebe kugeza ubwo asezerewe mu cyumweru gishize. Uyu musore rero ashobora kwerekeza muri Rayon Sports gusimbura Kwizera Olivier na we imico ye itavugwaho rumwe ndetse Rayon Sports nayo ikaba ibona nta wundi muzamu ushoboka uhari.


Babuwa Samson: Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sport yari yarasinyiye umwaka umwe. Uyu musore uri kubarizwa i Rubavu, ejobundi yagaragaye akora imyitozo yambaye imyenda ya Rayon Sports byatumye abantu bongera kwibaza byinshi. Rayon Sports yakunze kugaragaza ko ishaka uyu musore ye we guhera n'igihe yakinaga muri Sunrise FC. Nyuma yaho ibyangombwa byo kubona ubwenegihugu bitabonetse ngo uyu musore yerekeze muri APR FC Babuwa ubu ari munzira igana muri Rayon Sports.


Nova Bayama: Ni umukinnyi wa Rutsiro FC usatira anyuze ku mpande aho ari mu bakinnyi bafashije Rutsiro FC kwitwara neza ndetse no kuguma mu kiciro cya mbere. Nova rero ntagihindutse ashobora kurara ari umukinnyi wa Rayon Sports.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngendahayo vales 2 years ago
    Ndashaka gufasha ikipe yajye
  • Ngendahayo vales 2 years ago
    Mumpereze number watashoshaho. Rayon spart
  • Sseruyange Denis2 years ago
    Turabakunda





Inyarwanda BACKGROUND