RFL
Kigali

Abakinnyi ba Patriots basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/06/2021 17:06
0


Abakinnyi b’ikipe ya Patriots BBC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bashyira indabo ndetse bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, ni bwo abagize ikipe ya Patriots bayobowe na kapiteni w’iyi kipe Mugabe Arstide, bunamiye ndetse banashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo imbaga y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk'uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Kigali Genocide Memorial, aba bakinnyi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’intambwe yatewe mu bumwe n'ubwiyunge.

Aba bakinnyi basuye uru rwibutso nyuma y’iminsi ine basoje irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye mu Rwanda, aho basoje ku mwanya wa Kane mu makipe 12 yari yitabiriye BAL 2021 yegukanwe na Zamalek yo mu Misiri.

Abakinnyi ba Patriots basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Gasana Kenny ari mu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abakinnyi ba Patriots bashyize indabo ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abakinnyi ba Patriots basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND