RFL
Kigali

Abanyamuryango ba Rayon Sports batumiwe mu nteko rusange igamije gutora umuyobozi mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2020 17:20
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, ni bwo komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Bwana Murenzi Abdallah yasohoye ibaruwa itumira inzego bireba mu nama y'inteko rusange iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, ikazasiga hamenyekanye umuyobozi mushya wa Rayon Sports.



Inama y'inteko rusange ya Rayon Sports iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, ikazabera mu cyumba cy'inama cya Lemigo Hotel. Ku murongo w'ibizigirwa mu nama, harimo gutora amategeko nshingiro ya Association Rayon Sports ndetse no gutora inzego zizayobora association Rayon Sports. Uwemerewe kwinjira muri iyo nama ni uri ku rutonde rw'abazatora.

Ubwo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rwashyiragaho komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports, mu nshingano yahawe harimo gushyira ibintu ku murongo harimo no gutora amategeko mashya azagenga iyi kipe ndetse no gutegura inama y'inteko rusange izatorerwamo ubuyobozi bushya bw'iyi kipe, buzayobora nyuma y'inzibacyuho.

Mu ibaruwa yasinyweho n'umuyobozi wa komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports, Bwana Murenzi Abdallah, yatumiye abanyamuryango bari ku rutonde rw'abazatora, mu nama y'inteko rusange izasiga hamenyekanye Komite nyobozi nshya ya Rayon Sports kandi yemewe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDIKUMWENAYO mourice3 years ago
    Umva ubundi RAYON SPORT bayitege champion itinzegusubukurwa





Inyarwanda BACKGROUND