RFL
Kigali

Abasobanura filime bahurije ibyamamare mu mushinga w’indirimbo bise ‘Impyiko za Mukadata’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2019 14:25
1


Abasobanura filime Junior Giti, Rocky Kimomo, Sankara The Premier na PK The Sound, bageze kure umushinga w’indirimbo bise ‘Impyiko za Mukadata’ bateganya kwifashishamo benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.



Iyi ndirimbo kuba yitwa ‘Impyiko za mukadata’ byasekeje benshi bakurikirana Bugingo Bony [wamamaye nka Junior mu gusobanura filime] ku rubuga rwa instagram, bamubazaga icyo bagendeyeho bayita uko. Hari n’abandi bamwandikiye bamubwira ko biteguye kuyumva ahubwo ko itinze gusohoka.

Amashusho Junior yashyize kuri instagram amugaragaza ari kumwe na bagenzi be muri Studio ya Monster Records ya Dj Zizou bishoboka ko iyi ndirimbo izakorwa na Knoxbeat uharawe muri iyi minsi.

Uwitwa Imfuraeric yagize ati “Iyo ndirimbo izaba iya mbere mu Rwanda’. Uwitwa Trump w’i Gikondo yabagiriye inama yo kwifashisha muri iyi ndirimbo Lucky Fire ndetse na Nsengiyumva Francois [Igisupusupu].

Junior yatangarije INYARWANDA ko bageze kure banoza umushinga w’iyi ndirimbo bateganya kwifashishamo bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagadro. Yavuze ko bamaze kugirana ibiganiro na Bruce Melodie ndetse na King James.

Indirimbo kandi ngo barateganya guhurizamo abaraperi babiri barimo na Racine ndetse na Fireman ubwo azaba avuye i Iwawa. Nta bwo asobanura neza icyatumye iyi ndirimbo bayita ‘Impyiko za Mukadata’ ariko ngo ni izina yahuriyeho na bagenzi be bahuriye ku mwuga wo gusobanura filime.

Yanavuze ko hari benshi mu bahanzi bifuza gukoresha mu mushinga w’iyi ndirimbo bataragirana amasezerano. Yagize ati “…Abo duteganya ni benshi n’uko hari abatarabyemeza neza. Iby’abahanzi wemeza umubonye mwanaririmbye mu ndirimbo."

Yungamo ati “…Impyiko za Mukadata’ ariko wowe urabyumva ute? (akubita agatwenge) erega wa mugabo twe dukora filime kandi tuzi guhitamo izina rituma abantu baryibazaho. Ni izina twemeranyije dushaka ko abantu bagira amatsiko.”

Avuga ko kugeza ubu bafite umushinga w’iyi ndirimbo kandi ko buri wese abyumva neza igisigaye ari uko itangira gukorwa. Iyi ndirimbo izumvikanamo amajwi ya Rocky Kirabiranya, Junior Giti, PK ndetse na Sankara. Avuga ko atahita atangaza niba koko bazaba bavuga nabi cyangwa neza impyiko za Mukadata.

Iyi ndirimbo yavuye mu bitekerezo by'abasobanura filime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iranzi3 years ago
    Nibyizapemukomereze aho.





Inyarwanda BACKGROUND