RFL
Kigali

Abayobozi ba Gicumbi FC batangiye gukemura ibibazo biri mu ikipe banizeza abakinnyi igihe bizarangirira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/01/2019 12:38
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2018 ni bwo abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC bari bahagaritse gahunda yo gukora imyitozo bavuga ko bataraboba imishahara y’amezi abiri ndetse n’uduhimbaza musyi tw’imikino ibiri batsinze. Kuri ubu bamaze guhabwa umushahara w’ukwezi kumwe n’agahimbaza musyi k’umukino umwe.



Munyakazi Augustin umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, aganira na Radio Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi yavuze ko kuri ubu abakinnyi bagarutse mu kazi nk’uko bisanzwe kandi mu gihe kitarenze icyumweru ibibazo byose bizaba byagiye ku murongo. Yagize ati:

"Hari ibyo twari twemeye kubaha. Umushahara umwe n’agahimbaza musyi n’umukino umwe twabibabahaye. Twaraye tubibahaye ubu nta kibazo. Ibindi dutegereje ko akarere nako kagira icyo gakora. Ni vuba ntabwo birenza icyumweru kuko akarere niko kari kudutindira naho ubundi twakoze ibyo dushoboye. Ejo twari twumvikanye ko kubahemba byose bitazarenza kuwa Mbere ariko amafaranga atinda kugera kuri konti zabo bituma batayabona."

Munyakazi Augustin avuga ko amafaranga abakinnyi bahawe yavuye mu kwikoramo ndetse no kuba abayobozi b’ikipe bagiye kuguza mu bandi bantu batandukanye. “Ayo tubona ni ukwikoramo, ni ayo tuguza hirya no hino ntabwo ari ukuvuga ngo ni ayo tuba dufite cyangwa ngo babe bayaduhaye cyangwa ahandi nagomba guturuka. Tumaze iminsi tugerageza dukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ikipe ibashe kubaho, ibashe gukina”. Munyakazi


Abakinnyi ba Gicumbi FC barasabwa kwihangana icyumweru kimwe

Munyakazi asoza avuga ko mu gihe iki Cyumweru turimo cyarangira batabonye amafaranga yose bitazarenza icyumweru gitaha bidakunze byose. Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 11 mu mikino 13 ya shampiyona bamaze gukina. Ku munsi wa 14 wa shampiyona, biteganyijwe ko bazahura na AS Muhanga i Muhanga.


Gicumbi FC irasura AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu bakina umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND