RFL
Kigali

Abenakyo Quiin yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2018-2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2018 11:59
2


Ku myaka 22 y’amavuko, Mayuge queen Quinn Abanekyo niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Uganda mu ijoro ry’uyu wa Gatanu. Ni mu birori bikomeye byabereye kuri Sheraton hotel Kampala.



Quinn yahigitse abandi bakobwa 22 bari bahanganye asimbura Leah Kagasa wari ugifite iri ikamba mu myaka ibiri. Ibi byatewe n’imitegurire y’iri rushanwa, abaritegura bavuga ko banozaga.

Uyu mukobwa yagaragiwe n’ibisonga bibiri: Tyra Margach wabaye igisonga cya mbere ndetse Ahebwa Patience Marta wabaye igisonga cya kabiri

Quinn, ni umunyeshuri muri kaminuza ya Makerere aritegura guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza muri "Business Computing". Uyu mukobwa uvuka mu Ntara ya Mayuge azahagarira Uganda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World azaba mu Ukuboza uyu mwaka abereye mu Bushinwa.

Yahembwe  Toyota Wish car (UBD series). We, n'ibisonga bye bemerewe gutemberera mu Buholandi ndetse no mu birwa bya Bulago . Yanahawe umwaka umwe akorera imyitozo ngororamubiri muri  Sheraton Hotel Kampala.

Si ibyo gusa, kuko aba bakobwa banatsindiye buruse mu ishuri ya Uganda Aviation School aho bazigishwa bahugurwe mu bijyanye no kwita ku bakiriya, gukurisha amatike n’ibindi byongera ubumenyi.

Sandra Khan ndetse na Nanziri Elizabeth baje mu bakobwa batanu batoranyijwemo Nyampinga wa Uganda 2018-2019.

Ukuyemo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma; aba ni bakobwa bahataniraga ikamba Tereza Najja, Boonabaana Rich Shyla, Kyazze Jahel, Leah Kwakunda, Nabachwa Christine, Jullian Trisha Kyomhendo, Nakalema Mary Immaculate, Elizabeth Atuhaire, Akello Sandra, Namugga Mildred Tracy, Nakijoba Edisa Millica, Gloria Kabiito, Karen Nyangan, Patricia Nakaayi, Lynnette Kwagala, Ayo Racheal ndetse na Mary Talumbika.

AMAFOTO:

From Left; Stella Nantubwe, Leah Kagasa, Leah Kalanguka and Phiona Bizzu

Uhereye i Bumoso ni ; Stella Nantubwe Miss Uganda 2013-2014, Leah Kagasa Miss Uganda 2016-2018, Leah Kalanguka Miss Uganda 2014 ndetse na Phiona Bizzu

Umushabitsi akaba n'Umunyamideli Zari Hassan niwe wari ukuriye akanama nkemurampaka

Quiin Abenakyo is the Miss Uganda 2018-2019

 

Miss Uganda 2018-2019, Quiin Abenakyo n’ibisonga bye: Tyra Margach [uri i bumoso] igisonga cya mbere; Ahebwa Patience Martha [uri i buryo] igisonga cya kabiri

Quiin Abenakyo crowned Miss World Uganda 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uganda 5 years ago
    Yewe bafite ikibazo kbsa, ko mbona ari babi ubu abo barushije barasa bate?
  • 5 years ago
    Kombana bagizwe ni Birungo Gusa x





Inyarwanda BACKGROUND