RFL
Kigali

Abinyujije kuri radio yiyemereye ko yishe ihabara ry'umugabo we nyuma y’imyaka 6

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/03/2019 7:26
0


Umugore wo muri Kenya yiyemereye ko yishe ihabara ry'umugabo we, abinyujije mu kiganiro cya radio imwe yo muri iki gihugu. Yahise atabwa muri yombi.



Abinyujije mu kiganiro cya mu gitondo gica kuri radio Jambo ikorera muri Kenya, Linda Namukuchu Urandu waje gutahurwa yavuze ko yamenye ko hari umukobwa umuhamagarira umugabo mu ijoro ngo agatuma we nk'umugore w'urugo adahabwa agaciro. Nyuma yo gutwarwa n’uburakari yahisemo kwiba numero ya telefone y'uyu mukobwa amuhamagara amwiyama ku mugabo we undi amubwira nabi.

Nyamugore nyir'urugo yigiriye inama yo kwifashisha undi musore akabeshya ihabara ry'umugabo we ko arikunda . Ikinyoma cyarafashe cyane wa musore wifashishijwe aza no kwica rya habara nyuma yo kwishyurwa na wa mugore nyir'urugo.

Nyamusore yabeshye wa mukobwa wiberaga i Mombassa kuza i Nairobi bararana mu nzu izwi nka lodge mu rurimi rw'icyongereza, nyuma yo kumusindisha aramuniga ahaziga ubuzima.

Nyamugore nyir'urugo wari waguriye abashinzwe umutekano muri cya cyumba abishimishaga barayemo yahise ata umugabo we wari watawe muri yombi akekwaho kwica ihabara rye kuko ari mu bakundaga kuvugisha uyu mukobwa mbere y'uko apfa.

Nyuma y’imyaka 6 ibi bibaye ,kuri ubu inzego z'umutekano za Kenya zatangaje ko zataye muri yombi uwari wabanje kugira ibanga umwirondoro ubwo yasangizaga abari bakurikiye radio Jambo icyo uburakari bwamukoresheje .

Src: Lailasnews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND