RFL
Kigali

Adele yatse gatanya nyuma y’amezi ane atandukanye na Simon

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2019 8:47
0


Umwongerezakazi Adele w’imyaka 31 y’amavuko yanditse kuri uyu wa kane tariki 12 Nzeli 2019 asaba gatanya n’uwahoze ari umugabo we Simon Konechi nk’uko byatangajwe na E !News.



Adele wakunzwe mu ndirimbo ‘Hello’ kuri uyu wa kane nibwo yanditse asaba gatanya nyuma y’imyaka igera ku munani ari mu munyenga w’urukundo na Simon babyaranye.

Muri Mata 2019 ni bwo byatangajwe ko Adele yatandukanye n’umugabo we Simon. Umunyamategeko wa Adele yavuze ko bombi bahuriye ku kwita ku mwana w’abo w’imyaka itandatu y’amavuko bise Angelo.

Yagize ati "Biyemeje gukomeza kurera umwana w’abo babigiriye urukundo." Hari uherutse kubwira ikinyamakuru E !News ko kuva Adele atandukanye n’umugabo we ‘byamufashije kongera kuvugwa’ ndetse ko na Simon ‘atekanye’.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyagerageje kuvugisha Adele ariko ntibyakunda.  Adele wegukanye Grammy Awards ngo ashobora kuba yarashyize ingufu mu rugendo rwe rw’umuziki. Mu minsi ishize yafotowe na gafotozi ajya muri studio gukora indirimbo.

Kuva batandukana nk’umugabo n’umugore bakomeje kuba inshuti n’ubwo bombi bababajwe n’urukundo rwabo rutakomeje gusugira. Adele yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we hari hashize amezi abiri babigize ibanga. Bombi batangiye urugendo rw’urukundo guhera muri Mutarama 2012.

Adele yamaze hafi imyaka irenga itanu mu rukundo rw’ibanga. Mu 2017 ubwo yegukanaga igihembo cya album nziza y’umwaka mu birori bya Grammy Award, yahishuye ko ari mu rukundo Ati ‘Ndabashimye cyane ! Ndagukunda wo mujyanama wanjye, umugabo wanjye ni wowe mpamvu yonyine yo gukora ibi.’

Adele yasabye gatanya n'umugabo we

Mu 2012 Adele yabwiye ’60 Minutes’ ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Simon w’imyaka 44 y’amavuko. Batandukanye hari hashize imyaka itatu bakoze ubukwe. Adele yakoze ubukwe n’umushabitsi Simon Konecki mu 2016 nyuma y’imyaka itanu bateretana.

Simon yabanje kubana n’umugore witwa Clary Fishe umuhanga mu guhanga imyenda ubarizwa mu Mujyi wa London. Bombi batangiye urukundo 2004 bashwana 2008 bafitanye umwana w’imyaka icyenda. 

 Adele ari mu bahanzi ku isi nzima bahagaze neza mu gucuruza ibihangano byabo. Mu bihe bitandukanye yashyize hanze album yise 19, 21, 25 zagurishijwe cyane ndetse anegukana amashimwe atandukanye. Mu 2008 nibwo yasohoye alubumu yise 19 yari ho indirimbo ‘Hometown Glory’ yanditse ubwo yari afite imyaka 16.

Adele yatandukanye n'umugabo we bari bamaze imyaka itatu barushinze 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND