RFL
Kigali

AFCON 2022: Amakipe yo mu Bufaransa yimanye abakinnyi b’Abanyafurika bitabajwe n’ibihugu byabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/03/2021 14:18
0


Bitunguranye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri mu Bufaransa, yamaze gutangaza ko nta mukinnyi n’umwe w’umunyafurika witabajwe n’igihugu cye, uzemererwa kwitabira ubutumire kubera impungenge z’icyorezo cya CORONAVIRUS igihangayikishije abatuye Isi.



Guhera mu cyumweru gitaha, amakipe y’ibihugu muri Afurika aratangira gukina imikino ya nyuma mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ izabera muri Cameroun.

Gusa amakipe y’ibihugu afite abakinnyi bakina muri Shampiyona z’u Bufaransa, azakina imikino ibiri isigaye mu matsinda atabafite kuko amakipe yo mu cyiciro cya mbere (Ligue 1) nayo mu cya kabiri (Ligue 2) yabimanye kubera Coronavirus.

Mu nama yahuje abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Bufaransa kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 20221, banzuye ko nta mukinnyi wabo ugomba kurenga umugabane w’I Burayi kubera impungenge z’icyorezo cya Coronavirus.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika bifite abakinnyi bakina mu Bufaransa, ntibyishimiye utyu mwanzuro kubera ko ushobora kubakoma mu nkokora ku musaruro bari biteze gukura muri iyi mikino izatanga itike ya CAN 2022.

Amakipe y’ibihugu atandukanye azakina adafite bamwe mu bakinnyi ngenderwaho bakina muri shampiyona zo mu Bufaransa.

Zimbabwe izakina idafite rutahizamu Tino Kadewere (Lyon), Nigeria ntizaba ifite rutahizamu Moses Simon (Nantes), Cameroun ntizaba ifite rutahizamu Karl Toko Ekambi (Lyon), Benin ntizaba ifite umunyezamu nimero ya mbere Saturnin Allagbe (Dijon), Senegal izakina idafite rutahizamu Boulaye Dia (Reims), mu gihe DR Congo izakina idafite Gael Kakuta (Lens) ndetse n’abandi batandukanye.

Ubusanzwe Amakipe yabaga ategetswe kurekura abakinnyi bitabajwe n’ibihugu byabo, bakitabira imikino mpuzamahanga, ariko nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse bimwe mu bikorwa birimo n’iby’imyidagaduro, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yatanze uburenganzira ku makipe bwo kwimana umukinnyi muri ibi bihe.


Ishyirahamwe rihuza icyiciro cya mbere n'icya kabiri mu Bufaransa bemeje ko nta mukinnyi w'umunyafurika bazarekura ngo yitabire ubutumire  bw'igihugu cye

Ntabwo Nigeria izaba ifite Moses Simon mu mikino ibiri yo mu matsinda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND