RFL
Kigali

Afrobasket 2021: U Rwanda mu itsinda rimwe na Angola – Uko tombola yagenze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2021 19:24
0


Tombola y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball (Afrobasket 2021) iteganyijwe kubera mu Rwanda guhera muri Kanama 2021, yasize ikipe y’igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda A, iri kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola imaze kwegukana iri rushanwa inshuro 11.



Iyi tombola yayobowe na Jean Michel Ramaroson na Amadou Gallo Fall, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021, ibera muri Kigali Arena.

Ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Perezida wa FIBA, Hamane Niang, Perezida wa FIBA Afrique, Anibale Manave, Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Mbere y’iyi tombola habanje gusinywa amasezerano yo kuzakira iri rushanwa hagati ya Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FIBA Afrique, Dr Alphonse Bilé.

U Rwanda rwisanze mu itsinda A hamwe na Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ikipe izaba iya gatatu hagati ya Maroc, Uganda na Cap-Vert.

Itsinda B ririmo Tunisia, Misiri, Central Africa na Guinea.

Itsinda C ririmo Nigeria, Côte d’Ivoire, Mali na Kenya

Itsinda D ririmo Sénégal, Cameroun, Sudani y’Epfo n’ikipe izaba iya kabiri hagati ya Maroc, Uganda na Cap-Vert.

Amakipe arimo Maroc, Uganda na Cap-Vert ari mu itsinda E, akaba azahatanira imyanya ibiri isigaye muri Nyakanga, kugira ngo azakine iri rushanwa rizabera mu Rwanda.

Afrobasket 2021 izabera muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

Umwanya mwiza u Rwanda rwagize muri iki gikombe cya Afurika, ni uwa cyenda mu 2009.

Minisitiri Munyangaju na Dr Alphonse wa FIBA basinye amasezerano y'uko u Rwanda ruzakira Afrobasket 2021

Minisitiri Munyangaju yasinyiye ko Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda guhera muri Kanama

Umuyobozi nshingwabikorwa muri FIBA Afrique, Dr Alphonse yemeje ko iri rushanwa rizakirwa n'u Rwanda aranabisinyira

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda igomba guhatanira kuzasoza mu makipe meza muri iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND