RFL
Kigali

Agaciro Cup 2019: Rayon Sports yasanze Mukura VS ku mukino wa nyuma itsinze Police FC kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2019 19:45
1


Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w'Agaciro Cup 2019 nyuma yo gutsinda Police FC penaliti 4-3 nyuma yo gusoza iminota 90' banganya 0-0.



Rayon Sports bahushije penaliti imwe yatewe na Iragire Saidi mu gihe abarimo Sarpong Michael, Rugwiro Herve, Bizimana Yannick na Eric Rutanga Alba wanateye iya nyuma, baziboneje mu izamu rya Habarurema Gahungu.


Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana

Ku ruhande rwa Police FC yari inafite umukino mu ntoki, Mpozembizi Mohammed na Osée Iyabivuze bazihushije.

Eric Ngendahimana, Munyakazi Yussuf Lule na Ndayishimiye Celestin babashije gutsinda penaliti.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino wari ukomeye bitewe n'uburyo Police FC yari yiteguye no kuba yagaragaje umukino uri hejuru mu gusatira ishaka ibitego, Rayon Sports izahura na Mukura VS.



Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira penaliti ya nyuma yatewe na Eric Rutanga Alba

Umukino uzakinwa saa cyenda n'igice (15h30'), ukazaza inyuma gato y'uwuzahuza Police FC na APR FC (13h00') bahatanira umwanya wa gatatu.


Abafana ba Rayon Sports binjiye mu mpera z'icyumweru bemye


Umukino wahuje Rayon Sports na Police FC wabaye mu mvura ikakaye ikagenda igabanya umurego ikongera ikagaruka

Muri iri rushanwa ry'Agaciro, Rayon Sports iheruka guhura na Mukura VS mu 2012 ubwo bakinaga umukino wa nyuma. Icyo gihe, Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Habarurema Gahungu (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Nsabimana Aimable (C,13), Nduwayo Valeur 6, Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndoriyobijya Eric 4, Hakizimana Kevin 25, Kubwimana Cedric 5, Songa Isaie 9 , Nshuti Dominique Savio 27.


Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK.1), Eric Rutanga Alba (C,3), Omar Sidibe 9, Iranzi Jean Claude 21, Iradukunda Eric Radou 14, Bizimana Yannick 23, Nshimiyimana Amran 5, Sarpong Michael 19, Iragire Saidi 2, Olokwei Commodore 11, Herve Rugwiro 4.


Abasifuzi n'abakapiteni


Amakipe asuhuzanya mbere y'umukino


Ndayishimiye Celestin yari yagarutse mu minota ye 90'


Nsabimana Aimable kapiteni wa Police FC



Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC ntiyasoje umukino kuko bamuzamuye mu bafana azira kuburana ko yibwe igitego


Abasimbura ba Police FC


Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama


Intebe tekinike ya Rayon Sports iyobowe na Kayiranga Baptiste (Ubanza ibumoso)



Eric Rutanga (3) na Herve Rugwiro ubwo bishimiraga penaliti n'ubundi yatewe na Rugwiro (4)


Rayon Sports izacakirana na Mukura VS ku mukino wa nyuma ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019

Dore uko imikino ya 1/2 yarangiye:

-Mukura VS 2-2 APR FC (Pen: 3-2)

-Rayon Sports 0-0 Police FC (Pen: 4-3)

Dore uko umunsi wa nyuma uteye:

-Umanya wa gatatu: APR FC vs Police FC (Stade Amahoro, 13h00')

-Umukino wa nyuma: Rayon Sports vs Mukura VS (Stade Amahoro, 15h30')

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha orivier3 years ago
    Messi azarangizamasezeranoryari muri fc Barcelona





Inyarwanda BACKGROUND