RFL
Kigali

Agahinda ka Diamond kuri Simba yatandukanye n’uwari umuvugizi wayo Haji Manara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2021 19:58
0


Nyuma y'uko ikipe ya Simba SC itandukanye n’uwari umuvugizi wayo Haji Manara ukundwa na benshi muri Tanzania, umuhanzi akaba n’umufana w’akadasohoka w’iyi kipe, Diamond Platnumz, yagaragaje ko asize icyuho n’agahinda mu bafana b’iyi kipe ariko bizeye ko umunsi umwe azagaruka.



Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, ni bwo Haji Manara wayobotse imitima y’Abanya-Tanzania benshi, yandikiye ikipe ya Simba yari abereye umuvugizi ko yeguye ku mirimo yari ashinzwe muri iyi kipe ku mpamvu ze bwite.

Manara yeguye ku mirimo ye nyuma y'uko ikipe ya Simba yari abereye umuvugizi yegukanye igikombe cya FA Cup itsinze mukeba wayo w’ibihe byose, Yanga Africans 1-0. Impamvu nyirizina yatumye Manara yegura, ni ubwumvikane bucye bwabaye hagati ye n’ubuyobozi bw’iyi kipe yakoreye igihe kirekire.

Tariki ya 28 Nyakanga 2021, nibwo ikipe ya Simba SC yasohoye itangazo rishimangira ko yatandukanye n’uwari umuvugizi wayo Haji Manara, imusimbuza inararibonye mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, Ezekiel Kamwaga ndetse banamwifuriza amahirwe masa aho agiye gukomereza ubuzima.

Nyuma yuko Haji Manara wafatwaga nk’ikigirwamana cya Simba atandukanye n’iyi kipe, ntibyashimishije na gato abafana b’iyi kipe bamukundaga kubi, barimo n’icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko Haji Manara watumye benshi bakunda umupira batarawukundaga mbere, abasigiye icyuho gusa bizeye ko umunsi umwe  azagaruka mu ikipe yabo.

Yagize ati”Nuva mu ikipe nkunda ya Simba, mu byukuri bizaba biturutse kuri wowe….gusa nk’abanya-Tanzania dukunda iterambere ry’uruganda rwa siporo, mbabajwe cyane n’icyuho cyawe muri Simba na none. Uretse kurwanira ishyaka ikipe, wanafashije cyane Simba kugera ku musaruro mwiza kandi wabikoraga mu buryo bushimishije". 

"Amagambo wavugaga n’ubuse wateraga kuri mukeba Yanga ndetse n’andi makipe, byatumye uruganda rwa siporo rwishimirwa na benshi, na ba bandi batakurikiraga umupira w’amaguru batangira kuwukurikira ndetse no kuwitabira, umupira w’amaguru winjiza agatubutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi… Byabaye mu bushake bw’Imana, umunsi umwe Imana izaguha imigisha". 

"Ibi byose bizarangira ugaruke wongere ube umuvugizi w’ikipe ya Simba kubera ko ari wowe mufana nyawe wa Simba, kugenda kwawe bizababaza benshi, kubera ko umusanzu wawe ku ikipe ya Simba urazwi…Bizaba uko Imana ibishaka, Nyagasani akomeze aguhaze ibyiza, akurinde kandi akurinde ikibi cyose @Haji Manara”.

Nyuma yo gutandukana na Simba SC, biravugwa ko Haji Manara agiye kwerekeza muri mukeba Yanga Africans, aho agiye kuba umuvugizi wayo, gusa ntacyo ubwe aratangaza ndetse na Yanga ntacyo iratangaza kuri ibyo.

 

Ubutumwa bwa Diamond Platnumz yanyujije ku rukuta rwe rwa Instangram

Diamond yababajwe cyane no gutandukana kwa Manara na Simba SC

Diamond yizeye ko Manara azagaruka akaba umuvugizi w'ikipe ya Simba

Manara ni umwe mu bagabo bakunzwe cyane muri Tanzania

Biravugwa ko Manara agiye kuba umuvugizi wa Yanga Africans mukeba w'ibihe byose wa Simba

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND