RFL
Kigali

Agahinda ka Yemi Alade utajya abona ibihembo ku bwo kutaryamana n'ababitanga

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/03/2024 8:32
0


Umuhanzikazi Yemi Alade ukorera muzika ye mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko nubwo yamamaye abantu bose bakamumenya, ariko buriya kuzatwara ibihembo mu muziki abyumva nk'inzozi kuko bigoranye bitewe nuko atajya yemera kuryamana na bamwe mu babitanga.



Uyu muhanzikazi yahishuye ko bamwe mu bantu bakomeye mu myidagaduro bagiye bamusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina hanyuma bakamusezeranya kumukorera no kumufasha ibintu birenze yaba mu muziki cyangwa se mu buzima busanzwe.

Icyakora na none uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Bum Bum' avuga ko aticuza na gato ku kuba yaragiye yanga ibyo bamuhaga, agashimangira ko icya mbere ari uko afite icyubahiro cye cyo kutiyandarika, akaba afite intego ndende n'abafana bamwizereramo.

Yemi Alade yagize ati: "Hari igihe cyageze mu myidagaduro yo muri Nigeria buri muntu wese akajya ansaba ko turyamana. Icyo gihe wasangaga bambwira ngo 'Yemi Alade, nudakora ibi, ntabwo uri bubone biriya".

Ahamya ko kuba agejeje iki gihe atabona ibihembo mu muziki wa Nigeria atari uko ari umuswa, ahubwo impamvu nyamukuru ni abagabo yanga kuryamana nabo ngo babone kubimuha. Agira ati: "Kugeza uyu munsi, impamvu ituma ntabona ibihembo ni abagabo".

Akomeza agira ati: "Kuryamana n'abagabo cyari kuba ari nk'ikiraro gituma mbona amahirwe atandukanye; harimo guhura n'abantu bakomeye n'ibihembo mu muziki. Ariko ubwo nafataga umwanzuro wo kutijandika muri ubwo busambanyi, nahise nifungira amayira anganisha ku mahirwe atandukanye".


Yemi Alade yahishuye uko yanze kwijandika mu busambanyi kugira ngo abone ibihembo

Reba indirimbo 'Bum Bum' ya Yemi Alade

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND