RFL
Kigali

Ahwiiiiii umutima wari uhagaze! Imbamutima za Minisitiri Munyangaju nyuma y’intsinzi ya Patriots BBC yayihesheje itike ya ¼ cya BAL

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2021 21:58
0


Mu mukino wari ukomeye wagoye cyane ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), warangiye itsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 78-72, biyihesha itike ya ¼ muri iri rushanwa riri kubera mu rw’imisozi Igihumbi.



Nyuma y’uyu mukino, Minisitiri wa Siporo, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje amarangamutima y’ubwoba yari afite bwo gutsindwa uyu mukino ikipe ihagarariye u Rwanda yagowemo cyane.

Anyuze ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati ”@PatriotsBBC ahwiiiiii Finally thank you for this game! #TuriPatriots umutima wari uhagaze Lol”.

Uretse gukurikira imikino iyi kipe ikina, Minisitiri Munyangaju akunda kuba hafi y’abakinnyi abaha inama za buri munsi ndetse akanabatera akanyabugabo mu bibasunika kwitwara neza.

Uyu mukino watumye Patriots BBC yegukanye amanota abiri y’intsinzi asanga andi abiri yavanye kuri Rivers Hoopers, yuzuza ane ihita ikatisha tike ya 1/4.

Uko itsinda rya Mbere rihagaze

1. Patriots BBC: Imikino 2 amanota 4

2. Us Monastir: Umukino umwe, amanota 2

3. GNBC: Imikino 2 amanota 2

4. Rivers Hoopers: Umukino umwe, inota rimwe.

Irushanwa rya BAL riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Gicurasi kugeza Tariki ya 30 Gicurasi 2021, ryatewe inkunga na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.


Imbamutima za Minisitiri Munyangaju nyuma y'intsinzi ya Patriots imbere ya GNBC

Sagamba Sedar wa Patriots agerageza kwirukankana umupira

Uyu mukino wagoye cyane ikipe ya Patriots

Patriots yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda GNBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND