RFL
Kigali

Akon agiye kubaka umujyi we bwite uzuzura mu myaka 10

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/11/2019 13:40
0


Umuhanzi Aliaune Damala Badara Akon Thiam [Akon] ukomoka muri Senegale ariko wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kubaka umujyi we bwite uzuzura mu myaka 10, ukazaba ufite n’ikibuga cy’indege.




Akon ugiye kubaka umugi we bwite uhambaye

Akon yatangaje ibi binyuze mu kiganiro yagiranye na Nick Cannon kuri Radio yitwa Power 106 FM. Avuga ko uyu mujyi uzaba wita “Akon City” ukazaba wubatse ku buryo abantu bazajya bajya kuwusura nk’uko indi mijyi hirya no hino isurwa. Ni umujyi uzajya ukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, yanavuze ko uzaba ufite ikibuga cy’indege kiwuhuza n’iyindi mijyi kizajya cyorohereza abawugana mu ngendo. Icyakora ntabwo yigeze atangaza aho uyu mujyi uzubakwa. 

Usibye uyu munshinga wo kubaka umujyi nk’igikorwa remeza gikomeye, Akon asanzwe anakora ibindi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage by’umwihariko hano kuri uyu mugabane wa Africa. 

Kuva mu 2014, akoresheje urumuri n’imbaraga zituruka ku mirasire y’izuba yazanye umushinga witwa ‘Akon Lighting Africa’ ugamije gucanira ibihugu 15 byo muri Afurika ndetse akaba yarigeze kuza kuvuga kuri uyu mushinga mu Rwanda nka kimwe mu bihugu yari yahisemo kuzakoreramo uyu mushinga.

AMWE MU MATEKA YE

Akon ni umuhanzi uba muri Amerika, ni umwanditsi w’indirimbo, ni rwiyemezamirimo akaba umwe mu batunganya amajwi b’umwuga ndetse n’umukinnyi wa filimi uvuka mu gihugu cya Senegale.

Nyina yari umubyinnyi naho se Mor Thiam akaba yari umucuranzi ibintu byateye Akon ishyaka ryo kwiga gucuranga ibyuma by’umuziki birenga 5 harimo ingoma, gitari, icyembe n’ibindi. Agize imyaka 7 umuryango we wimukiye muri Union City muri New Jersey ibintu bitoroheye cyane Akon kwisanga muri ako gace gashyashya kuri we kuko atabashaga kwisanzura ku bana bari mu kigero kimwe bo muri New Jersey.

Ubwo Akon na mukuru we bageraga mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babo babasize muri New Jersey bonyine basanga abandi bene wabo muri Atlanta, Georgia. Akon yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2003 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ‘Locked Up” yagiye ku muzingo we wa mbere yise ‘Trouble’.

Akon yashinze inzu zitunganya umuziki ebyiri ari zo‘Konvict Muzik’ na ‘Kon Live Distribution’ ndetse nyuma yo kubona urwego rwiza iyi nzu ya Konvict Muzik yari igezeho, umuzingo we wa kabiri yawise ‘Konvicted’ bikaba byarayihesheje amahirwe yo gutsindira imyanya 3 y’ibihembo mu marushanwa akomeye cyane muri Amerika azwi nka Grammy Awards mu byiciro bibiri ari byo ‘Best Contemporary R&B Album’ kuri Konvicted na Best Rap/Sung Collaboration kuri Smack That ndetse na I Wanna Love You.

Ni we muhanzi wa mbere uririmba ku giti cye wabashije kugaragara kuri Billboard Hot 100 inshuro zirenga ebyiri zikurikiranya. Akon kandi afite indirimbo enye zahawe umudari wa platmun ya 3, eshatu zahawe umudari wa platimun ya 2 n’izirenga icumi zahawe imidari ya platimun ya 1 ndetse n’izindi zirenga icumi zahawe imidari itandukanye y’ikirenga mu nzengo z’ubucuruzi bugezweho cyane ko yagiye anaririmba indirimbo ziri mu zindi ndimi z’amahanga nk’igitamil, igihindi n’icyesipanyoru.

Akon yashyizwe ku rutonde na Guinness Book of World Records, igitabo cy’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rw’isi nk’umuhanzi umwe rukumbi wagurishije indirimbo ze cyane ku ruhando mpuzamahanga. Album za Akon ni: Trouble, Konvicted, Freedom na Stadium.

Akenshi Akon yatangaga amajwi ku bahanzi bamusabye gukorana nawe collabo ndetse kuri ubu akaba agaragara kuri Billboard Hot 100 mu ndirimbo ze zirenga 35. Yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare benshi batandukanye barimo ba Michaelo Jackson, Eminem, Snoop Dogg, Whitney Houston n’abandi benshi. Yatwaye ibihembo bya Grammy Awards bitanu kandi yatunganyije zimwe mu ndirimbo z’ibyamamare nka ba Lady Gaga, T-Pain, Kardinal Offishall n’abandi

Uyu muhanzi usengera mu idini rya Islam, afite abana batandatu ku bagore batatu batandukanye ndetse akaba ahamya ko abagore be bose bafitanye umubano mwiza, gusa ntajya yemera kubashyira ahagaragara cyane ko ubuzima abayemo bwo kumenyekana butandukanye n’ubuzima bw’umuryango we.

Bimwe mu bikorwa bya Akon kuri ubu

Nk’uko twabivuze haruguru, Akon ni rwiyemezamirimo kandi akunda cyane Afurika nk’umugabane avukamo. Kuva mu mwaka w’2014, akoresheje urumuri n’imbartaga zituruka ku mirasire y’izuba Akon yazanye umushinga witwa ‘Akon Lighting Africa’bukaba ari uburyo bwo gucanira ibihugu 15 byo muri Afurika ndetse akaba yarigeze kuza kuvuga kuri uyu mushinga mu Rwanda nka kimwe mu bihugu yari yahisemo kuzakoreramo uyu mushinga.

Hari kandi n’umushinga wa ‘Television and Film’ nk’uko twabivuze haruguru ko Akon akunda ibintu bijyanye no gukina Filime, mu kiganiro yise ‘My Brother’s Keeper’ hakinamo abavandimwe ba Akon bakunze kugaragara abantu babibeshyaho ko aribo Akon aba agaragaza uburyo muri Atlata bishoboka cyane ko bazagenda babona abo bavandimwe be bakabitiranya nawe.

Si ibyo gusa, kuri ubu hari na‘Akon the Official Store’ari nacyo gikorwa uyu muhanzi Akon ahugiyemo cyane muri iyi minsi nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha aho aba ari kwamamaza ibijyanye n’iki gikorwa, aho uciye ku rubuga rwe rwa akom.com uhasanga imyenda ya Akon yanditseho Akon, Akon Konvict, Konvict n’ibindi. Iri ni iduka ricuruza imyenda ya Akon ku bamukunda aho baba bari hose ku isi ikaba ishobora kubagezwaho bayitumije.


Akon ubwo yari ari mu Rwanda

Inshuro nyinshi, mu bihugu bitandukanye Akon akunze gutumirwa ngo aganirize urubyiruko muri gahunda yo kwihangira imirimo ndetse n'u Rwanda ruri mu bihugu yagezemo mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko ya Youth Connekt mu mwaka w’2017.

REBA HANO INDIRIMBO YE LONELY YAKANYUJIJEHO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND