RFL
Kigali

Alibaba yaboneye igisubizo cy’umuvuduko w’imodoka abaturanye nawe yifashishije ikoranabuhanga

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/01/2019 7:24
0


Umuvundo w’imodoka wajyaga ubangamira abatuye umujyi wa Hangzhou mu burasirazuba bw’ubushinwa iwabo w’umuherwe Jack Ma n’isosoyete ye ya alibaba.



Umushinwa uri mu bakize kurusha abandi ku isi , Jack Ma mu rwego rwo gushaka igisubizo yakoze soft ware cg ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya ahari imodoka nyinshi buri gitondo ku buryo utuye muri uyu mujyi wese ashobora kuryifashisha akamenya umuhanda yanyuramo ntatinzwe n’umuvundo w’imodoka cyangwa Traffic Jam.

Iri koranabuhanga cg software ya Ali baba izwi ku izina ryaCity Brain cg ubwonko bw’umujyi itanga amakuru yo mu mihanda isaga 1000 hirya no hino mu mujyi wa Hangzhou.

Ali baba

Kuri benshi mu bakoresha ubwikorezi bwaba uburi rusange cg abafite imodoka zabo bemeza ko kuri ubu nta muvundo mwinshi w’imodoka ukigaragara muri uyu mujyi,kuko baba bazi umuhanda uri gukoreshwa n’imodoka nyinshi mbere yo guhaguruka mu rugo bityo bakifashisha imihanda itari gukoreshwa cyane.

Src: CNN.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND