RFL
Kigali

Amahirwe akomeye kuri Muhadjiri! Imikino ibiri na Sfaxien ishobora kumusiga muri RS Berkane yo muri Maroc

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/02/2021 17:06
3


Rutahizamu w'umunyarwanda ushobora no gukina mu kibuga hagati afasha abasatira, Hakizimana Muhadjiri, ashobora kwerekeza muri Renaissance Sportive de Berkane (RS Berkane) yo muri Maroc, niyitwara neza mu mikino ibiri AS Kigali igomba gukina na CS Sfaxien muri CAF Confederation cup, cyane cyane mu mukino ubanza ubera muri Tunisia.



Nyuma yo kwitwara neza mu mikino imwe n'imwe ari kumwe n'Amavubi mu irushanwa rya CHAN 2020, uyu mukinnyi yabengutswe n'amakipe atandukanye, ariko iyamenyekanye igikurikira amakuru ye n'umusaruro we mu Kibuga, ni RS Berkane, ikipe y'ubukombe muri Afurika by'umwihariko muri Maroc.

Biravugwa ko RS Berkane yohereje abantu muri Tunisia, ngo bajye gucungira hafi Muhadjiri bagenzure imikinire ye ku mukino AS Kigali ikina na Sfaxien, kugira ngo banzure niba bamusinyisha cyangwa bamureka bijyanye n'umusaruro aza kugaragaza.

Muhadjiri yageze muri AS Kigali mu mwaka ushize avuye muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu naho yari amaze umwaka akina.

Muhadjiri kandi yakiniye amakipe atandukanye akomeye mu Rwanda, arimo Mukura Victory Sports ndetse na APR FC.

Muhadjiri na bagenzi be baherereye muri Tunisia

Muhadjiri ashobora kwerekeza muri RS Berkane yo muri Maroc





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paul tuyishime3 years ago
    Good lucky in maroc
  • Byaruhanga dieudonne3 years ago
    Baba bashaka kumwihera amafranga gusa, kuko muhadjiri ni umukinnyi uciriritse cyane
  • Sadiki nsengiyaremye3 years ago
    Imana ibimufashemo





Inyarwanda BACKGROUND