RFL
Kigali

Amashirakinyoma kuri Sekamana Maxime ushobora gukinira Kiyovu Sports, arasaba gusesa amasezerano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2020 11:47
0


Rayon Sports imaze icyumweru kirenga itangiye umwiherero yitegura umwaka utha w'imikino, Abakinnyi bayo b'abanyamahanga abashya ndetse n'abasanzwe bari kumwe n'abandi mu myitozo, gusa Sekamana Maxime uri i Kigali ntaragera mu mwiherero, kubera iki? Uyu mukinnyi ashobora kudakinira Rayon Sports Umwaka utaha.



Maxime yashatse gutandukana na Rayon Sports muri iyi mpeshyi ngo yerekeze muri Kiyovu Sports, nyuma yo kwifuzwa bikomeye n'umutoza Olivier Karekezi, ariko Rayon Sports iramwimana kubera ko agifite umwaka umwe w'amasezerano.

Uyu mukinnyi utari warahawe amafaranga yose yagombaga guhabwa agera muri Rayon Sports avuye muri APR FC (Recruitment) yasabye ubuyobozi ko bwamuha amafaranga ye yose mu maguru mashya, atayahabwa agatandukana nayo mu buryo bweruye.

Komite yari iyobowe na Sadate Munyakazi yicaranye n'uyu mukinnyi ahabwa macye mu mafaranga yari afitiwe bamusigaramo miliyoni 4 Frws, abwirwa ko azayahabwa vuba.

Maxime yarategereje none amaso yahenze mu kirere, nawe afata umwanzuro wo kutitabira umwiherero na bagenzi be bari kwitegura umwaka utaha w'imikino.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kongera kwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bukemure ikibazo cye cyangwa basese amasezerano yerekeze muri Kiyovu Sports.

Maxime arasabwa kwishyurwa Miliyoni 4 Frws, cyangwa agahabwa ibaruwa imwemerera kwerekeza ahandi.

Sekamana Maxime yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye kandi ufite impano muri ruhago, nyuma yo kugera muri Rayon Sports avuye muri APR FC yari yarabuze umwanya wo gukina.

Mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, yabaye umwe mu bakinnyi ngenderwaho bakina ku mpande.

Maxime asigaje umwaka umwe mu masezerano yari yasinyiye Rayon Sports, gusa biravugwa ko isaha n'isaha mu gihe Rayon Sports itamuhaye ibyo imugomba, asinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.


Maxime arashaka gusohoka muri Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports

Maxime ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND