RFL
Kigali

Amavu n'amavuko y’umunsi Mpuzamahanga w'abagore

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:8/03/2015 10:20
1


Buri wa 8 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore. Ese uyu munsi ukomoka he? Watangiye ryari? Ugamije iki? Ese ubundi washyizweho nande? Ibi ni bimwe mu byo tugiye kubasobanurira muri iyi nkuru y’amateka y’uyu munsi.



Uyu munsi watangiye mu mwaka wa 1921, utangizwa mu rwego rwo kubahiriza abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe, 1917 mu gihe cy’impinduramatwara (revolution) y’abarusiya.

Uyu munsi rero wayangiriye muri iki gice ya Aziya ariko uko iminsi yagiye yegera imbere niko wagendaga ukwira no mu Burayi na Amerika aho ku ya 28 Gashyantare, uhereye mu wa 1909 muri USA hizihizwa umunsi w’igihugu w’Abagore (National Woman’s Day).

N’ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu mu mwaka wa 1977 nibwo ONU, yemeje uyu munsi maze uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga nk’umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore.

Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho ndetse bakanategur ejo habo hazaza.

Ahenshi ku isi abagore bakora ibirori bikomeye ariko hari n’abahitamo kwigumira mu ngo iwabo bakishimira ko isi yabashije guha agaciro ibyo umugore amarira isi.

Kuva muri uyu mwaka kugeza uyu ubu uyu mwaka wizihizwa ku isi yose ndetse uhabwa n’intego cyangwa insanganyamatsiko buri mwaka ikaba igira iti “Ukwigira k’umugore, Ukwigira kw’ikiremwamuntu: Reba iyo shusho!” (Autonomisation des femmes – Autonomisation de l’humanité : Imaginez "Empowering Women, Empowering Humanity: Picture it!")

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirakarama Dieu Donne1 year ago
    Twifurije abagorebose umunsimukuru mwiza ,nsaba nabagabo kubaba hafi babategurira ikirori ,abagorebose bakomeze basigasire ibyo bagezeho bakomeze barusheho kwigirira icyizere ,ariko bamanuke begere nabomucyaro babafashe gusobanukirwa uburenganzirabwabo ,mudusabire na bagabobagihoho Tera abagorebose rwihishwa abagorebabo na boba kabihishira ko aru kwigiriranabi abagorebose mukomeze mutinyuke imbere niheza.





Inyarwanda BACKGROUND