RFL
Kigali

Amavubi ashobora guhanwa na CAF nyuma yo kwambara imyenda idahuje nimero

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2021 11:45
5


Mu mukino wa kabiri Amavubi yaguye miswi na Maroc 0-0 muri CHAN 2020, hagaragaye ikosa rishobora gutuma u Rwanda rucibwa amande, nyuma y'uko Ngendayimana Eric akinnye iminota 15 y'umukino yambaye nimero zibusanye.



Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbuye Kalisa Rachid wagaragaraga ko afite akabazo, Eric yinjiye yambaye nimero 25 ku mupira mu gihe ikabutura yari yanditseho nimero 24.

Iri ni ikosa rihanwa na zimwe mu ngingo ziri mu mategeko y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' aho u Rwanda rushobora kuzacibwa amande ari hejuru y'ibihumbi 600 Frw.

Iri kosa ryagaragaye ku ikipe y'igihugu ku mukino wa Maroc, ryavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ikibazo cyabaye kugira ngo umukinnyi w'ikipe y'igihugu abure umwambaro wo gukinana, abandi banenga FERWAFA bayishinja uburangare. Kugeza ubu ntacyo FERWAFA ndetse n'Amavubi baratangaza kuri iri kosa.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda C ruherereyemo muri iri rushanwa n'amanota abiri, nyuma yo kunganya imikino ibiri ya Uganda na Maroc. Umukino wa gatatu muri iri tsinda ari nawo wa nyuma niwo uzatanga itike ya 1/4 ku Amavubi nibawutsinda, mu gihe bazasezererwa nibawunganya cyangwa bakawutsindwa.

Ntabwo imyenda ya Ngendahimana Eric ihuje nimero

Eric yakinnye iminota 15 yambaye nimero zidasa

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahizi3 years ago
    Bazi guhana Rayon sport nabo nibumve (ferwafa)
  • T. David3 years ago
    Amavubi yacu dukunda cyane akora amakosa atakabaye akorwa nubwambere mbyumvise ko bihanwa ariko ubuyobozi bw'ikipe yacu ni bwikosore cg hageho avashoboye kuko sinumva ukuntu umukinnyi w'ikipe y'igihugu agibwaho ikosa nkiryo. no mu ma clab ntibibamo kweli. muratubabaza pe
  • Evariste3 years ago
    Nihabaho gufatira ibihano abagize uruhare muri iri kosa hazanahanwe ushinzwe kwinjiza abasimbura abandi bakinnyi mukibuga kuko ubwo nawe yaba yararangaye ntiyubahirize inshingano ze.
  • Ukuri kwange3 years ago
    Ariko injiji ziragwira vraiment! abirabure kuki tugira desordre koko? ubuse nkibi n'ibiki koko mwokagira Imana mwe? ikipe y'igihugu kizima cyuzuye ikore ibintu nkibi? ubuse umupira wacu wazagera he niba tutabasha no kwiyambika tuzabasha kuwutera byo? ikinababaje ni ukuntu abantu twese twigize i Ninja, ubu ari FERWAFA cg Minister ya sport ntanumwe ushobora kujya mwitangazamakuru rw'igihugu ngo atangaze uko byagenze akure abanyarwanda murujijo! of course dukeneye ibisobanuro nk'abanyarwanda kuko ni inyungu zabanyarwanda bakinira kandi ni niyo misoro yacu baba bakoresheje so numva rero kubwira abanyarwanda ibyabiteye atari ibintu bihambaye. AFRICA we ndakwikundira gusa
  • MUTWARE ART DESIGN3 years ago
    Cyakoza ibi nibitwenge kbs ubu habuze nufata SCOTCH yibara ngo ahishe 4 ashyireho 5 niyo yaba idasa umuhondo wenda isa nkumweru cg ngo bagure irangi ribonetse ryose babikore 🤭🤭🤭🤭🤭🤭🤭🤭🙊🙊🙊🙊🙊🙉🙉🙉🙉🙉ubuse babuze no mugihugu barimo aho bajyana uwo mwenda muba artiste ngo bawuhindure.....ubu ni UBUZAZAME RWOSE😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭🙄🙄🙄🙄🙄🙄🙄🙄🙄🙄🙄shn sinzi🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️🤷‍♀️ pe





Inyarwanda BACKGROUND