RFL
Kigali

Amaze igihe kirekire ashyinguye utari we! Bienvenue ukinira Patriots BBC yahuye na Se wa nyawe nyuma y’imyaka 28

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/08/2021 23:01
0


Ntabwo ari buri wese ushobora kubyakira cyangwa kubyizera kuko bisaba umutima ukomeye kandi wihangana, ubyumvisha amatwi ye cyangwa abisoma mu binyamakuru nawe kwizera ko byabayeho cyangwa byabaho ntibibanguka, gusa byabayeho kandi Niyonsaba Bienvenue ukinira Patriots BBC afite ishimwe rikomeye ku Mana kubera ibisa n’ibitangaza byamubayeho.



Ibyabaye kuri Niyonsaba Bienvenue biragoye kubyiyumvisha ariko byabayeho, ahura na se umubyara wa nyawe nyuma y’imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari we Se. Byagenze gute kugira ngo bibeho? Byatewe n’iki? Ese yabyakiriye ate guhura na Se wa nyawe nyuma y’imyaka 28?

Niyonsaba Bienvenue w’imyaka 28 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga, ariko akaba yaramenye ubwenge aba mu Rwanda arerwa na Nyirakuru.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Max TV, yavuze ko gukurira kwa Nyirakuru byatumye uyu musore yibaza cyane impamvu atabana n’ababyeyi be nk'uko yabibonaga ku rungano rwe, bituma agira amatsiko menshi yo kumenya imvo n’imvano ya byose.

Bienvenue yize amashuri abanza n’ayisumbuye abana na Nyirakuru, ariko mu biruhuko akajya gusura Nyina n’uwo yari azi nka Se babaga mu karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi avuga ko n'ubwo uwabanaga na Nyina yari azi ko ari Se ariko ngo yabonaga harimo akantu katagendaga neza kuko iyo yageraga muri urwo rugo atishimirwaga cyane nk’umwana uri mu babyeyi be, gusa ibyo ntabyiteho cyane.

Nta kintu na kimwe Nyina n’uwo yitaga Se bigeze bafasha uyu mukinnyi mu myigire ye kuko byose yabishakirwaga na Nyirakuru ndetse na ba Nyirarume.

Mu 2003 uwo Bienvenue yitaga Se yitabye Imana ndetse anamushyingura mu cyubahiro, azi ko ashyinguye umubyeyi we wamubyaye.

Nyuma y’ibyo byago Bienvenue yagize afite imyaka 10 y’amavuko, byamusabye gukomera no gushyira umutima ku masomo kugira ngo ategure ejo hazaza. Yarize amashuri abanza arayarangiza, n’ayisumbuye arayasoza ndetse na Kaminuza arayiga arayirangiza, abona akazi ndetse akomeza gukina umukino wa Basketball yakuze akunda, aho ubu akina mu ikipe ya Patriots BBC.

Intandaro yo kugira ngo Bienvenue ahure na se umubyara, byatangiriye ku nshuti ye bakinanye Basketball igihe kirekire ndetse akaba yari n’uwo mu muryango wo kwa Se, wamuhamagaye kuri telephone ngendanwa akamubwira ko amufitiye ubutumwa bwihutirwa kandi ko akeneye ko babonana bakaganira.

Kubera ibihe bya guma mu rugo byari biriho ntabwo byoroheye Bienvenue guhura n’inshuti ye kugira ngo imugezeho ubutumwa yari imufitiye, gusa bakoresheje telephone ngendanwa. Iyo nshuti ye yaramubwiye iti "Hashize igihe hari umugabo uvuga ko ari So ukaba umwana we yifuza ko mwabonana".

Bienvenue byaramutunguye cyane kuko yari azi ko Se wamwibarutse yamushyinguye mu 2003, ndetse ahindukira iyo nshuti ye arayibwira ati “Nawe unzi neza koko urambwira ibyo kandi uzi neza ko Papa namushyinguye mu 2003”?

Uyu mukinnyi byamushyize mu rujijo ndetse bimutera kwibaza byinshi, ariko kuko iyo nshuti ye yari yamubwiye amazina y’uwo mugabo uvuga ko ari se, yafashe telephone ahamagara Nyina aramubaza ati “Ese umuntu witwa Byiringiro Enock uramuzi”? Nyina yahise yikanga, aramubaza ati "Ese ni nde wamukubwiye?" Bienvenue yaramusubije ati "Uwamumbwiye ntabwo ari ngombwa ahubwo mbwira uramuzi?" Nyina aramusubiza ati "Yego ndamuzi", undi aramubaza ati "Dupfana iki?" Nyina aramubwira ati ni "Papa wawe".

Ntabwo byoroheye Bienvenue kubyakira kuko yabaye nk'utaye ubwenge ndetse abura imbaraga, ababazwa no kuba yarahishwe umubyeyi we imyaka 28 yose, yari azi ko uwo yashyinguye ari Se, ariko na none ashimishwa no kuba amenye umubyeyi we.

Nyuma Bienvenue yahuye na Se wa nyawe nyuma y’imyaka 28, ntabwo byari byoroshye kuko umwana yashinjaga Se kudakora inshingano z’umubyeyi kuko imyaka 28 yose atigeze amushakisha, gusa Se yamubwiye ko yamushakishije igihe cyose ariko yari yaramubuze, ndetse rimwe na rimwe agacibwa intege no kuba ibyo ari gukora bishobora guteza ibibazo.

Bienvenue yumvise umubyeyi ndetse aranamubabarira, ubu ari mu byishimo byo kumenya umubyeyi we ndetse akaba afite umugambi wo kuzahuza Se na Nyina baherukana mu myaka 28 ishize, ndetse akanahuza abavandimwe be bose bakaganira, bagahuza urugwiro.

Bienvenue agira inama ababyeyi kureka amakosa bakunze gukora yo guhisha abana ababyeyi babo bakababeshya kuko bigira ingaruka zitari nziza mu mibereho yabo.

Niyonsaba Bienvenue ukinira Patriots BBC yari amaze igihe afite imvune gusa yatangaje ko yamaze gukira ndetse yanatangiye gukora imyitozo vuba aza kugaruka mu kibuga agafasha byinshi ikipe akinira.

Niyonsaba Bienvenue wa Patriots BBC yahuye na Se umubyara nyuma y'imyaka 28

Bienvenue amaze imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari Se

Bienvenue (uri hagati) ubu akinira Patriots BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND