RFL
Kigali

Ambasade ya Uganda mu Rwanda yakiriye KCCA FC, Magogo na Ambasaderi Oliver Wonekha batanga impanuro ku bakinnyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2019 14:16
0


Ku mugoroba w’iki Cyumweru cya tariki 21 Nyakanga 2019 nyuma y’uko KCCA yari imaze gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 itsinze Azam FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, iyi kipe yakiriwe ku biro bya Ambasade ya Uganda mu Rwanda.



Nyuma yo kuva kuri sitade ya Kigali aho baherewe igikombe na sheki y’ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika (30,000 US$), abakinnyi n’abandi bose bafite icyo bakora muri KCCA FC bafashe umuhanda bagana kuri Ambasade ya Uganda mu Rwanda iri ku Kacyiru bakirwa na Ambasaderi Oliver Wonekha.


Ubwo igikombe cyari kigeze kuri Ambasade ya Uganda mu Rwanda

Muri uyu muhango, Aggrey Ashaba umuyobozi w’ikipe ya KCCA FC yavuze ko ashimira abakinnyi be bitewe n’uko bitwaye mu irushanwa bagahiga amakipe 15 bari bahanganye bakaba batwaye igikombe bari bakumbuye.



Abakinnyi ba KCCA mu busitani bwa Ambasade ya Uganda mu Rwanda

Aggrey Ashaba yibukije abakinnyi ko gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 byarangije kuba amateka ahubwo ko bagomba gutangira kureba imbere bagaharanira gukora ibyiza kuko ngo irushanwa barimo baritsinze.

“Twaje muri CECAFA Kagame Cup 2019 twiteguye neza kandi buri muntu wese warebye buri mukino twakinnye nizera ko yatashye anyuzwe n’umupira uryoshye twakiniye ku butaka bw’u Rwanda. Bituruka mu myiteguro myiza no gushyira hamwe nk’ikipe ifite intego. Muri iri rushanwa abakinnyi bacu nibo bari bato ugereranyije n’andi makipe yageze muri ¼ kandi ngira ngo no muri rusange twarushije andi makipe umukino mwiza”. Aggrey Ashaba


Aggrey Ashaba umuyobozi mukuru w'ikipe ya KCCA FC

Yakomeje agira ati “Ubwo mwari mu kibuga muhatana na Azam FC, habaye tombola y’uko tuzakina mu marushana ya CAF, bivuze ko iri rushanwa dukuye mu Rwanda naryo ryadufashije kwitegura neza amakipe mpuzamahanga. Tuzakina na Africa Stars yo muri Namibia, gahunda iri imbere ni ukuyikuramo nta yandi mananiza ajemo. Twitegure neza kandi nizera ko buri mukinnyi wa KCCA azashimirwa mu buryo bwiza kandi bukwiye uwatwaye igikombe”.

Engineer Moses Hashim Magogo, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) wari muri uyu muhango yavuze ko yashimishijwe n’imikinire ya KCCA FC muri CECAFA Kagame Cup 2019 kandi ko ari nacyo cyatumye ava muri Misiri yihuta kugira ngo aze yishimane n’ikipe yari ihagarariye igihugu cya Uganda.


Eng.Moses Magogo perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda (FUFA)

Magogo yavuze ko kuba KCCA FC yatwaye igikombe atari ibintu byaje nk’impanuka ahubwo ko byaturutse mu gukora cyane no kugira gahunda iboneye yo kumenya icyo bashaka kugeraho.

“Reka mfate umwanya nshime Mike Hillary Mutebi umutoza mukuru wa KCCA FC kuko yafashije abantu kongera kureba umupira mwiza ukinwa n’abakinnyi bakiri bato bavuka muri Uganda. Ni ishema ku gihugu cyacu cya Uganda. Icyo mugomba kumenya nk’abakinnyi n’uko iki gikombe mutagitwaye ku bw’impanuka ahubwo byavuye mu mbaraga zanyu mwatanze kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma”. Magogo

Magogo yakomeje agira ati”Nta kintu cyiza kibaho ku bw’impanuka, ahubwo ibyiza biza nyuma yo gukora cyane no kumenya gukora gahunda y’ibyo ushaka gukora. KCCA yari ihagarariye Uganda mu Rwanda, mwari nk’ikipe y’igihugu mukwiye ishimwe ry’abayobora umupira ndetse na Guverinoma ibibone ko mwahesheje ishema igihugu bityo nabo babe bagira icyo bakora kuko umupira twamaze kubona ko wafasha Uganda mu iterambere kandi na Ambasaderi wacu ubu butumwa abutugereze ibukuru”. Magogo

Magogo yavuze ko KCCA FC bagomba gushyiramo izindi mbaraga bakareba uko bagera kure mu marushanwa ya CAF ndetse bagashyiraho gahunda ihamye izajya ituma bahora mu matsinda kuko ngo ari ikipe ikomeye yabigeraho.

Oliver Wonekha, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yashimye abakinnyi, abatoza n’abayobozi bose b’ikipe ya KCCA FC ku ruhare bagize kugira ngo batware igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 kandi ko ishimwe barikwiye mu buryo bunoze.


KCCA bishimira igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019

Mu ijambo rye kandi, Oliver Wonekha yijeje abakinnyi ba KCCA FC ko ubutumwa yahawe n’umuyobozi wabo agomba kubugeza ku bamukuriye muri leta ya Uganda bityo icyo bazemera nawe azagira uburyo yungamo ijambo ryatuma birushaho kuba byiza.

“Uyu munsi nishimye ku buryo ntashobora gusobanura. Nahisemo kubakira ngo dusangire, tunywe, turye tunaganire twicaye ku biro byacu mu Rwanda. Nkangurira n’andi makipe yose ajya aza mu Rwanda ko mbere yo kuza bajya babanza kutumenyesha kugira ngo tubakire kandi neza. Ubushize nakiriye abana bakinaga Basketball n’ubu bazagaruka vuba, nakiriye ikipe ya Criket n’abandi. Hano ni mu rugo rwanyu mujye muza nta nkomyi”. Oliver Wonekha



Oliver Wonekha Amabasaderi wa Uganda mu Rwanda yishimiye igikombe cyatwawe na KCCA FC

Oliver Wonekha yakomeje agira ati” Bayobozi na namwe bakinnyi ba KCCA FC, ndabashimiye cyane ku gikombe mwatwaye kandi ndizera ko imikino ya CAF mugiye kijyamo mu kwezi gutaha, nka leta ya Uganda tuzabajya inyuma tukabatiza imbaraga kugira ngo muzagere ahantu heza”.


Allan Okeelo aganira n'umwana wa Ambasaderi

KCCA yatwaye igikombe cya kabiri cya CECAFA kuko icyo yaherukaga yagitwaye mu 1979. KCCA FC yari mu itsinda rya kabiri (B) ry’i Huye aho yazamutse ari iya mbere ikurikirwa na Azam FC yari iya kabiri.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza, KCCA yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mbere yo gutsinda Green Eagles FC muri ½ cy’irangiza ibitego 4-3. Ku mukino wa nyuma KCCA yahahuriye na Azam FC bari kumwe mu itsinda.

Azam FC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze AS Maniema Union kuri penaliti mbere yo gutsindwa na KCCA igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Muri ¼ cy’irangiza, Azam FC yari yatsinze TP Mazembe (DR Congo) ibitego 2-1.


Charles Lukwango umunyezamu akaba na kapiteni wa KCCA FC yashimye ubwitange abakinnyi bagize

Azam FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma inanirwa kurwana ku gikombe yatwaye mu 2018 itsinze Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.



Saa tanu na 15' z'umugoroba (23h15') ni bwo ibirori byari bihumuje bityo ikipe isubira kuri hoteli ya Hiltop mbere yo kubyuka kuri uyu wa Mbere basubira i Kampala muri Uganda

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND