RFL
Kigali

Andy Bumuntu ahereye i Huye mu bitaramo byo kumenyekanisha Album azamurika muri Kanama 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2019 17:33
0


Umuhanzi Andy Bumuntu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cya mbere agiye gukorera mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo gutegura no kumenyekanisha Album ye ya mbere azamurikira i Kigali muri Kanama 2020.



Andy Bumuntu yabwiye INYARWANDA, ko amaze gutunganya indirimbo 11 kuri 22 azakubira kuri Album iriho indirimbo ziranga urugendo rw’igihe amaze mu muziki. Yavuze ko yatekereje gukora ibi bitaramo kugira ngo n’abafana be bo mu Ntara ayibasangije.

Yagize ati “Alubumu yamaze gukorwa gusa ubu sindahitamo igihe cyo kuyimurika hano i kigali. Ariko mbere y’uko Album imurikwa muri Kanama 2020 nahisemo gutegura ibitaramo bibanzira ‘launch’ nyirizina. Ni ibitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye.” 

Igitaramo Andy Bumuntu azakorera i Huye kizabera kuri Credo Hotel, ku wa 20 Ukuboza 2019. Imiryango izafungurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari 2,000 Frw ku muntu umwe na 1,000 Frw ku munyeshuri

Nyuma yo gutaramira i Huye, uyu muhanzi mu Ntara y’Iburasirazuba azataramira Rwamagana na Kayonza, mu Ntara y’Uburengerazuba azataramira Rusizi, Rubavu na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibitaramo bizasozwa n’igitaramo gikomeye cyo kumurikira abanya-Kigali iyi Album.  

Kayigi Andy Dick Fred w’imyaka 24 y’amavuko uzwi mu muziki ku izina rya Andy Bumuntu, ni umuririmbyi w’umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko abifatanya n’umuziki.

Imbere ya mwarimu ni umunyeshuri nk’abandi bose hanze y’ishuri ni umuhanzi. Amaze gushyira hanze indirimbo ‘Ndashaje’ yatumye ahangwa amaso na benshi, ‘Mukadata’, ‘Mine’, ‘Appreciate’ kugeza ku ndirimbo ‘Fine’ aherutse gushyira hanze.


Andy Bumuntu agiye guhera i Huye mu bitaramo byo kumenyekanisha Album ye azamurika muri Kanama 2020

ANDY BUMUNTU UGIYE GUKORA IBITARAMO BYO KUMENYEKANISHA ALBUM AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'ON FIRE'

">


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND