RFL
Kigali

Anne Kansiime ategerejwe i Kigali mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2019 12:17
0


Umunyarwenya Anne Kansiime uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, azaba ari i Kigali aho azakora nk’umunyamakuru mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rimaze iminsi rishakisha impano muri Uganda, Tanzania na Kenya. U Rwanda ni rwo rutahiwe.



East Africa’s Got Talent [EAGT] ni irushanwa rishakisha impano mu ngeri zitandukanye nk’ubuhanzi, urwenya, ubufindo n’ibindi. Rimaze kuba ubukombe mu gukurikirwa n’umubare munini w’abanyuzwe n’impano zimurikwamo.

Umunyamahirwe uzegukana irushanwa azatangazwa ku wa 06 Ukwakira 2019 ahembwe $50,000 angana na Miliyoni 45 z'amanyarwanda. Aya marushanwa akorwa nk’ikiganiro imbona nkubone, abarushanwa bahabwa amanota n’akanama nkemurampaka.

Muri Kenya ni ho hazahurizwa abanyempano120 bazaba bakuwe mu bihugu 4 bavemo uwegukana irushanwa. U Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa nyuma yo kuva muri Uganda na Kenya, ibirori biteganyijwe kuba tariki 25 Gicurasi 2019, bibere kuri Maison de Jeunes Kimisagara aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Anne Kansiime ufatwa nk'umwamikazi wa Afrika mu gutera urwenya, ategerejwe i Kigali muri iri rushanwa. Yifashishijwe n’iri rushanwa mu kuryamamaza birushijeho. Yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha nka Facebook n’izindi asakaza ubutumwa n’amashusho buhamagarira abatuye Afurika y’Uburasirazuba kugerageza amahirwe yabo mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.

Umuyobozi w’Irushanwa rya East Africa Got Talent, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA ko Anne Kansiime agera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019. Avuga ko muri buri gihugu hatoranywa abantu 30.

Irushanwa 'East Africa's Got Talent' rizabera kuri Maison de Jeunes Kimisagara

Anne Kansiime usanzwe ari umunyarwenya kuri ubu ari gukora nk’umunyamakuru w’ikiganiro cya Televiziyo yitwwa ‘Got talent’ yigenga ariko ikagira ibitangazamakuru ikorana nabyo ari byo Televiziyo y’u Rwanda (RTV), Citizen TV yo muri Kenya, Clouds TV yo muri Tanzania, NBS Television yo muri Uganda. 

Ibi bitangazamakuru bizifashishwa mu gutambutsa iri rushanwa riyobowe n’umunya-Uganda Anne Kansiime. Kompanyi Rapid Blue yo muri Afurika y’Epfo izobereye mu gutunganya ibiganiro binyuzwa kuri Televiziyo ni yo izifashishwa mu gutunganya amashusho y’iri rushanwa azatambutswa kuri televiziyo.

Muri Kenya gushakisha impano byari biteganyijwe kuba tariki 01-02 Kamena 2019 mu Mujyi wa Nairobi kuri Kenyatta International Convention Center, byaje guhinduka bikorwa tariki 11-12 Gicurasi 2019. Ku mpamvu z’ubusabe bwa benshi byongeye gukorwa tariki 19 Gicurasi 2019 bibera i Mombasa ku ishuri rya Nyali. 

Muri Uganda amajonjora yabaye ku wa 19 Gicurasi 2019 abera ahitwa The Pearl of Africa Hotel i Kampala. Muri Tanzania amajonjora azakorerwa mu Mujyi wa Dar es Salaam ahitwa Julius Nyerere Center ku wa 25-26 Gicurasi 2019.

Anne Kansiime [uri hagati] ategerejwe i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND