RFL
Kigali

APR FC na Rayon Sports zegukanye amanota 3, Bukuru na Djabil bahabwa amakarita atukura umukino warangiye – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2020 18:31
0


APR FC yegukanye amanota atatu bigoranye mu mukino yakinagamo na Kiyovu Sport kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kabiri nyuma yo gutsinda igitego 1-0, Bukuru Christophe na Djabil Mutarambirwa bahabwa amakarita atukura umukino warangiye, mu gihe Ally Niyonzima yahesheje Rayon sports amanota atatu bakuye i Rubavu kwa Marine FC.



Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza inyota yo gutsinda ariko APR FC ikarusha Kiyovu guhererekanya neza mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo buvamo ibitego.

Ku munota wa 15 APR FC yafunguye amazamu ku gitego cya tsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso utewe na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, habura umukinnyi wa kiyovu Sport uwukuraho usanga Nshuti Innocent wari uhagaze neza awuteresha ukuguru kwe kw’imoso mu izamu,  usanga Nzeyurwanda Djihad wari mu izamu rya Kiyovu Sport ahagaze nabi umupira uruhukira mu rushundunra.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Kiyovu sports yakinnye umupira mwiza itangira guhererekanya neza mu kibuga hagati igera imbere y’izamu inshuro nyinshi imbere y’izamu ryari ririnzwe na Rwabugiri Umar ariko amahirwe yo gutsinda aba make.

APR FC yakomeje kurusha Kiyovu Sports gukinira ku mpande cyane kuko imipira myinshi yasirisimbaga imbere y’izamu rya Kiyovu Sports yavaga mu mpande za Ombolenga Fitina ndetse na Imanishimwe Emmanuel ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira APR FC iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sport.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, aho umutoza Adil Mohamed yahisemo kuvana mu kibuga Nshuti Innocent ashyiramo Byiringiro Lague.

APR FC yatangiye igice cya kabiri yotsa igitutu izamu rya Kiyovu Sport ishaka igitego cya kabiri cy’umutekano ariko ubwugarizi bwa Kiyovu Sport bwari buyobowe na Mbogo Ally  bukomeza guhagarara neza.

APR FC yakomeje gusatira izamu rya Kiyovu Sport binyuze kuri Danny Usengimana, Bukuru Christophe, Sefu na Byiringiro Lague bakomeje guhusha uburyo bwabazwe mu izamu rya Kiyovu Sport.

Umutoza wa APR Fc Adil yakoze impinduka ya kabiri, aho Djabel yahaye umwanya Anicet.

Kiyovu Sport nk’ikipe nkuru yanyuzagamo igasatira ariko ariko kuboneza mu izamu bikaba ibibazo.

Ku munota wa 78 Danny Usengimana yasohotse mu kibuga hinjira Mushimiyimana Mohamed, APR FC ikomeza hagati mu kibuga.

Ku munota wa 90 Kiyovu Sport yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Nsanzifura Keddy, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Armel Ghislain  ariko ugarurwa n’urukuta rw’abakinnyi ba APR FC.

Ku isegonda rya nyuma ry’umukino APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Anicet yazamukanye wenyine ageze mu rubuga rw’amahina Serumogo Ally amukuraho umupira nta kosa amukoreye mu gihe benshi bibwiraga ko ari Penaliti.

Iminota 90 y’umukino yarangiye AP FC  yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Umukino umaze kurangira habaye agashya ubwo Bukuru Christophe ukinira APR FC yacecekeshaga abafana ba Kiyovu, umutoza wungirije wa Kiyovu Sport Mutarambirwa Djabil ajya ku mubuza, basa nkabashondana umusifuzi wayoboye uyu mukino bose aberekla amakarita atukura.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 57, ikaba inakomeje guca agahigo ko kudatsindwa umukino n’umwe mu mikino 23 ya shampiyona.

Marines FC 0-1 Rayon Sports

Bigoranye mu mukino wari ukomeye cyane waberaga mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, Rayon Sports yahatsindiye Marine FC yari mu rugo igitego 1-0, cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Ally Niyonzima winjiye mu kibuga asimbuye.

Uyu ubaye umukino wa Gatatu wikurikiranya umutoza Cassa Mbungo Andre atsinze.

Gutsinda uyu mukino bifashije Rayon Sports kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 50.

APR FC XI: Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Rwabuhihi Aime Placide, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Bukuru Christophe, Nshuti Innocent, Usengimana Danny.

Kiyovu Sports XI: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Mutangana Derrick, Mbogo Ali, Habamahoro Vincent, Twizeyimana Martin Fabrice, Nizeyimana Jean Claude, Saba Robert, Armel Gislain, Nsengiyumva Mustaf, Mbonyinabo Regis.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 23 wa shampiyona

Ku wa Kabiri Tariki 10/03/2020

Sunrise FC 1-1 Gasogi United

Espoir FC 1-1 Heroes FC

Musanze FC 2-0 Gicumbi FC

APR FC 1-0 SC Kiyovu

Marines FC 0-1 Rayon Sports FC

Ku wa Gatatu Tariki 11/03/2020

Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)

AS Kigali vs Mukura VS&L (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Etincelles FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 3:00 PM)


Abafana ba Kiyovu Sport bari baje gushyigikira ikipe yabo ku bwinshi


Danny Usengimana yitwaye neza muri uyu mukino


Uyu mukino witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye


Ombolenga Fitina agerageza kuzibira abakinnyi ba Kiyovu Sport


Kiyovu Sport yagerageje gusatira ariko biranga


Nshuti Innocent yatsinze igitego rukumbi cya APR FC


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego


Abafana ba APR FC bari bahari kubwinshi



Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbuye yotsa igitutu Kiyovu Sport




Umutoza wa APR FC Adil Mohamed Erradi



Umutoza wa Kiyovu Sport Ruremesha Emmanuel


Umufana wa APR FC ukomeye cyane

Reba amafoto meza yaranze umukino ukanze hano https://www.flickr.com/photos/181951859@N08/albums/72157713435092326

Photos by MUGUNGA Evode








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND