RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na AS Kigali ikomeza guca agahigo ko kudatsindwa, Mukura yivana i Rusizi kigabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2020 17:40
0


Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali APR FC yabonye amahirwe menshi yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino usubukura igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, mu gihe Mukura Victory Sports bigoranye yakuye intsinzi kuri Stade Kamarampaka mu karere ka Rusizi.



Ni umukino wa Kabiri APR FC na AS Kigali yakinaga muri uyu mwaka w’imikino, dore ko umukino ubanza wari wabaye mu Ukwakira 2019 n’ubundi kuri iki kibuga amakipe yombi yari yaguye miswi 0-0.

AS Kigali yakinnye umukino ubanza yari itandukanye niyari mu kibuga kuri uyu munsi kubera ko mu karuhuko gato amakipe yabonye, iyi kipe y’umujyi wa Kigali yongeyemo abakinnyi bashya bari bigaragaje mu yandi makipe, barimo Kayitaba Bosco na Ndekwe Felix bavuye muri Gasogi United banabanje mu kibuga, mu gihe nta mpinduka z’abakinnyi bashya APR FC yari ifite.

APR FC yashakaga  gutsinda kugira ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona ari nako ikomeza guca agahigo ko kudatsindwa muri uyu mwaka, mu gihe Eric Nshimiyimana wa AS Kigali wari wo mwanya wo kugira ngo aZahure umusaruro yabuze mu gice kibanza cya shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yigana nta nimwe yifuza kurekura ngo ifungure umukino, ariko nyuma y’iminota micye, byaje kwikora APR FC itangira kurusha AS Kigali mu kibuga hagati, itangira guhererekanya neza, ari nako haremwa uburyo bwo gufungura amazamu binyuze ku basore bayo barimo Djabel Manishimwe, Nizeyimana Djuma na Danny Usengimana.

Bagerageje uburyo butandukanye imbere y’izamu rya AS Kigali ariko Ndayishimiye Eric Bakame ndetse n’ubwugarizi bukirwanaho bugakiza, gusa ariko uko iminota yazamukaga AS Kigali nayo yanyuzagamo igakina neza, ikanagerageza uburyo bwo gutsinda ariko ntibikunde.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi nubwo APR FC ariyo yigaragaje cyane.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi APR FC igerageza uburyo yafungura amazamu ariko abakinnyi b’inyuma ba AS Kigali ihagarara bwuma.

Umutoza wa APR FC Adil Mohamed  yakoze impinduka yongera imbaraga mu busatirizi kugira ngo arebe ko hari impinduka zabaho, ubwo yinjizaga mu kibuga Nshuti Innocent, Ishimwe Kevin, aza no gushyira mu kibuga Buregeya Prince utaherukaga mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune. Mu gihe Eric Nshimiyimana wa AS Kigali yinjizaga mu Kibuga Kalisa Rashid, Nova Bayama agasohoka.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo yakwinjiza igitego ariko iminota 90 y’umukino irangira nta kipe yinjije igitego mu izamu ry’indi, amakipe agabana amanota.

Kunganya bifashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 38, ikomeza guca agahigo ko kudatsindwa mu mikino 16 ya shampiyona imaze gukina, mu gihe AS Kigali yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 18.

APR FC XI: Rwabugiri Omar (GK.1), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Manzi Thierry (C.4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manishimwe Djabel 10, Buteera Andrew 20, Niyomugabo Claude 3, Danny Usengimana 19, Ishimwe Anicet 26, Nizeyimana Djuma 9.

AS Kigali XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK.18), Rusheshangoga Michel 22, Ahoyikuye Jean Paul 27, Rurangwa Moss 4, Bishira Latif 5, Ntamuhanga Thumaine Tity (C.12), Kayitaba Bosco 11, Nova Bayama 13, Ndekwe Félix 8, Nsabimana Eric Zidane 30, Benedata Janvier 10

ESPOIR FC 1-2 Mukura Victory Sports

Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme na Iradukunda Jean Bertrand bafashije Mukura gukura amanota atatu mu karere ka Rusizi, nyuma yo gutsindira Espoir FC ku kibuga cyayo ibitego 2-1, bifasha iyi kipe gushimangira umwanya wa Kane n’amanota 25.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali


Wari umukino ukomeye ku mpande zombi, warangiye amakipe anganyije ku nshuro ya kabiri

Dore uko imikino y’umunsi wa 16 yagenze n’iteganyijwe:

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2020.

APR FC 0-0 As Kigali

Heroes FC 0-1 Bugesera FC

SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC

Espoir FC 1-2 Mukura VS

Ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020

Gicumbi FC vs Marines FC (Mumena Stadium, 15:00)

Musanze FC vs AS Muhanga (Ubworoherane Stadium, 15:00)

Sunrise FC vs Police FC (Golgotha Stadium, 15:00)

Rayon Sports vs Gasogi UTD (Kigali Stadium, 15:00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND