RFL
Kigali

APR FC yashyize ku mugaragaro imyambaro izakoresha mu mwaka wa 2020-2021 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/12/2020 10:32
1


Ikipe ya APR FC yashyize ku mugaragaro ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/21, birimo imyambaro n’ibindi bikoresho byakozwe mu buryo butandukanye n'ubwo bari basanzwe bambara.



Kuwa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2020, nibwo ikipe ya APR FC yakiriye ibikoresho bishya ndetse imurika bimwe izatangirana umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Ibi bikoresho byarakozwe n’uruganda rwa Kappa rufite icyicaro mu gihugu cy’u Butaliyani, byiganjemo imyambaro ikipe izajya yambara haba mu myitozo, mu mikino itandukanye, hanze y’ikibuga, no mu ngendo izajya ikora.

Harimo kandi ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga bizajya bifasha ikipe kunoza imyitozo yayo ya buri munsi.

Ubusanzwe APR FC yambaraga imyenda yo mu ngandazitandukanye, harimo Macro, Errea na Adidas, ariko uyu mwaka izambara Kappa.

Imyenda mishya APR FC izambara mu mwaka utaha w'imikino wa 2020/21

Inkweto nazo z'abakinnyi zakozwe n'uruganda rwa Kappa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri Kwange3 years ago
    Igikona ko mbona kigiye kuba Juventus noneho hari uzakira aba rayons nibigambo byabo ra!!!! nice one team!





Inyarwanda BACKGROUND