RFL
Kigali

APR FC yateye umugongo andi makipe, itiza Sugira Ernest muri mukeba wayo Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/12/2019 11:54
0


Nyuma y’amakuru y'ibinyoma Sugira Ernest yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, avuga ko yatijwe muri Police Fc ya hano mu Rwanda, kuri ubu ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo kumutiza muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6 ari imbere.



Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibiganiro birebire byabereye ku Kimihurura aho ikipe ya APR FC ikorera, hagati y’abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na King Bernard Itangishaka, wari kumwe na Cyiza Richard umubitsi wa Rayon Sports, ndetse n’abayobozi ba APR FC bari bayobowe n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

Ernest Sugira akaba yatijwe muri Rayon Sports nyuma yo kumara amezi 2 ari mu bihano yari yarafatiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe dore ko yakoreraga imyitozo mu ikipe y’Intare.  Mu gihe cy’amezi abiri APR FC idafite Sugira nta cyuho cyagaragaye mu busatirizi bw’iyi kipe, bityo umutoza wa APR FC Erradi Mohamed akaba yarabwiye uyu musore n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko atari mu bakinnyi azifashisha mu gice cya kabiri cya shampiyona, bityo ko yatizwa cyangwa akagurishwa.

Rayon Sports na Gasogi United ni zo kipe zagaragaje cyane ko zifuza Sugira Ernest, gusa ariko hari n’andi makipe yo mu Rwanda nayo yamushakaga arimo ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC, gusa ariko  Gasogi United yamusabye bwa mbere, Sugira yanze kuyerekezamo ndetse Rayon Sports yatanze icyifuzo cyo  kumugura cyangwa ikamutizwa na mukeba birangiye ari yo itijwe uyu mukinnyi. 

Mu byifuzo bya  Sugira,  yifuzaga mbere na mbere kujya mu ikipe izakomeza kumuhemba nk’ibyo yabonaga, ariko akabona n’umwanya wo gukina, kuko APR FC yari yamaze kumenyesha ko itazamukoresha mu mikino yo kwishyura.

Sugira Ernest yari yasezeye abakunzi ba APR FC ku wa 6 avuga ko agiye mu ikipe ya Police FC, ariko nyuma byaje kugaragara ko yari yijyanye muri iyi kipe, kuko yaba Police FC cyangwa APR FC bose bahakanye ibyo Sugira Enest yatangaje bivuye inyuma.

Sugira Ernest ufite amasezerano y’umwaka n’igice na APR FC, iyi kipe yateye umugongo andi makipe yamwifuzaga ihitamo kumutiza mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6.

Rayon Sports ibaye ikipe ya Kane Sugira Ernest agiye gukinira,  nyuma yuko anyuze mu makipe atandukanye arimo AS Muhanga, AS Kigali na APR FC.

Biteganyijwe ko Sugira Ernest aza gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere mu ikipe ya Rayon Sports na bagenzi be bitegura umunsi wa 16 wa shampiyona Rayon Sports izakiramo Gasogi United, ukazaba ari umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura muri ’Rwanda Premier League’ umukino uteganyijwe kuba tariki 05 Mutarama 2020.


Sugira Ernest yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Mu mezi atandatu ari imbere Sugira Ernest azajya aba yambaye ibara ry'ubururu n'umweru

Sugira akaba avuye muri APR FC yakiniraga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND