RFL
Kigali

Arsene Tuyi yasohoye indirimbo nshya 'Icyaremwe gishya' yitiriye album azamurika kuri Pentekote-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/02/2019 20:32
0


Umuramyi Arsene Tuyi ubarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration church yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Icyaremwe gishya', akaba ari nayo yitiriye album ye nshya azamurika mu gitaramo azakora kuri Pentekote tariki 09/06/2019.



UMVA HANO 'ICYAREMWE GISHYA' INDIRIMBO NSHYA YA ARSENE TUYI

Ubwo yaganirana na Inyarwanda.com Arsene Tuyi yadusobanuriye byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya. Yagize ati: "Yitwa icyaremwe gishya, ni yo twitiriye album turi gukora yuyu mwaka aho izasohoka mu kwa gatandu taliki icyenda. Yibutsa abakristo aho bavuye ko nta kindi kintu twari dukwiye uretse kugwa mu maboko yumwanzi, ariko imbaraga twababonanye zari izo gusa. Ariko twebwe ho inyuma yacu hari ikiganza cy'Imana iruta izindi zose, akaba ariyo yaduhaye gushira amanga, twegera imbere nkibyaremwe bishya."


Arsene Tuyi yiyemeje ko buri mwaka kuri Pentekote azajya akora igitaramo 'Pentecost Hymn' aho azajya amurika album nshya. Kuri ubu ageze kure imyiteguro y'igitaramo 'Pentecost Hymn 2019' kizaba n'ubundi kuri Pentekote tariki 09/06/2019. Ni igitaramo azamurikiramo album ye nshya ya kabiri yise 'Icyaremwe gishya'. Yabwiye Inyarwanda ko agashya kari muri 'Pentecost Hymn 2019' ari uko ahishiye abakunzi be album nshya iriho indirimbo 7 nziza cyane.

Arsene Tuyi yagize ati: "Uyu mwaka agashya ni uko iyi album izaba iriho indirimbo nziza rwose nka: Waramutse Rwanda, Imboni y'umuraba, Icyaremwe gishya, Yarazitsinze n'izindi. Kandi ikindi ni uko bizaba ari second concert bivuze ko hari ibyo twigiye muri uyu mwaka ushize. Icyo mbahishiye ni album nshya kandi ndabizeza rwose ko imeze neza."

UMVA HANO 'ICYAREMWE GISHYA' INDIRIMBO NSHYA YA ARSENE TUYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND