RFL
Kigali

Ba nyiri nzozi nibo bazigira impamo: Yubatse Kigali Convention Center mu ibumba, none Radisson Blu iri kumushaka!

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/06/2017 14:30
6


Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10 na 12 y’amavuko yafashe umwanya yubaka yikinira inyubako ya Kigali Convention Center yifashishije ibumba, gusa nyuma yaho ifoto ye ikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa hoteli ya Radisson Blu ikorera muri iyi nyubako bwiyemeje kumushaka.



Iyi foto igaragaza uyu mwana ari imbere y’iyi Kigali Convention Center yubatse mu ibumba, yatangiye gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28/06/2017, ndetse nyuma yo guhererekanywa n’abantu benshi, ubuyobozi bwa Radisson Blu bubinyujije kuri Twitter na bwo bwagaragaje ko bwatangajwe n’impano idasanzwe y’uyu mwana ari nayo mpamvu bwahise bwiyemeza kumushaka nubwo batahise batangaza icyo bamushakira.

JPEG - 105.2 kb

Ifoto y'uyu mwana yasakaye ahantu hose kubera ubuhanga n'ubushake yagize mu kwigana iyi nyubako ifatwa nk'ikirango cy'ubwiza bwa Kigali y'ubu

KCC

Hoteli ya Radisson Blu yagaragaje ko yifuza guhura n'uyu mwana, inavuga ko izashimira buri wese uzabiyifashamo

KCCRadisson Blu bagize bati " Inzozi nini zitangirira ku bintu bito, uyu mwana yabikoze neza!"

Résultat de recherche d'images pour "kigali convention center photos"Kigali Convention Center ni imwe mu nyubako nshya mu Rwanda z'ikitegererezo, akaba ari naho habarizwa Radisson Blu hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bruno6 years ago
    uyumwana afite impano mumufashe ahubwo ayibyazumusaruro
  • 6 years ago
    byaba byiza bamufashije kwiga
  • 6 years ago
    yooo disi uyu mwana afite talent,kandi ubu ntaranagera convention,proud of him.
  • yewe6 years ago
    Ufite impano, ariko waranagwigiye weeeeeeeee, imyaka 14 yose ufite ukaba ungana gutya ???????? Mfite umwana bangana ariko wagira ngo uyu yamukurikira ubwa kabiri
  • day-16 years ago
    ese ni umunyarwanda cg ni uwahandi
  • Davis6 years ago
    Umva wowe wiyise Yewe, uzajyane iyo pusi yawe muri guiness des records! Wasanga uwo wawe aba n'uwanyuma mu ishuri cyangwa arwaye obesité ukaba uri mu mandazi.





Inyarwanda BACKGROUND