RFL
Kigali

Babou wabaye umubyinnyi w’abahanzi batandukanye, ubu nawe yinjiye mu ruhando rw’abahanzi–VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/06/2017 8:08
0


Babou ni umwe mu basore bamenyekanye cyane mu kubyina by’umwihariko akaba azwi mu itsinda ry’ababyinnyi rya Snipers Dance Crew, aho we na bagenzi be bagiye bagaragara ku rubyiniro bafasha abahanzi batandukanye.



Kuri ubu uyu musore arashimangira ko arajwe ishinga no gutera indi ntambwe na we akaba umunyamuziki uririmba dore ko iyi mpano nayo ayifite. Ibi yabitangarije Inyarwanda.com mu minsi ishize ubwo yashyiraga ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Ikofi’ yakoranye na Bull Dogg hamwe na Gabiro Guitar.

Ubu niyemeje gukora cyane birenze, kubyina kwanjye nkabifatanya n’umuziki wanjye. Itandukaniro ryanjye rizagaragariza mu njyana ya Trap n’ibikorwa nteganya gukora. Babou

Uretse iyi ndirimbo yise ‘Ikofi’, yakoranye na Bull Dogg hamwe na Gabiro Guitar, uyu muhanzi yari asanzwe afite indi ndirimbo imwe yise ‘Dusagambe’ yakoranye n’itsinda rya TBB.

Kanda hano urebe amashusho 'Ikofi' Babou yakoranye na Bull Dogg hamwe na Gabiro Guitar 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND