RFL
Kigali

Babuwa Samson ashobora gusohoka muri Kiyovu Sports atayikiniye akerekeza muri Simba SC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2020 10:57
0


Mu mpera z’icyumweru gishize ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Tanzania byongeye kwandika ko ikipe ya Simba SC yegukanye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, iri hafi gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Nigeria Babuwa Samson, waherukaga gusinya amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports.



Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byemeza ko ibiganiro hagati y’umukinnyi n’ikipe byo byarangiye igisigaye ari ukumvikana hagati ya Kiyovu Sports na Simba SC.

Nyuma yo gusezera kuri Sunrise FC yamumenyekanishije mu myaka ine yari ayimazemo, tariki ya 20 Gicurasi 2020 ni bwo Babuwa Samson, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Mu masezerano Babuwa yasinye, harimo ingingo ivuga ko mu gihe hagize ikipe itanga miliyoni 10 Frws, uyu rutahizamu azahita ayerekezamo nta mananiza Kiyovu Sports ishyizeho.

Inyarwanda yamenye ko ikipe ya Simba SC yamaze kugeza igitekerezo cyo kugura Babuwa muri Kiyovu Sports, gusa ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena bubona kimwe ibya Babuwa kuko bamwe mu bayobozi bifuza kumurekura, abandi bakaba batabyifuza bavuga ko akwiye kubakinira.

Simba Sc irifuza gutanga buri kimwe isabwa na Kiyovu Sports kugira ngo ibone uyu rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2019/20.

Babuwa ari mu bakinnyi bivugwa ko umutoza Karekezi Olivier yasabye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko bwasinyisha kugira ngo azabakoreshe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Nyuma yo gusinyira Kiyovu Sports, Babuwa yagize ati ”Kiyovu twumvikanye amasezerano ahwanye n’umwaka umwe ariko wanongerwa kuko ni byo byamfasha mu iterambere ryanjye.

Kiyovu ni kipe nziza iri mu mujyi wa Kigali aho nshaka gutura kandi ari n’ikipe ifite intego zikomeye imbere nk'uko bigaragazwa n’ubuyobozi. Ndizera ko nzabafasha kugera kuri byinshi abo nzakinana nabo nibamfasha”.

Babuwa yasezeranye n’Umunyarwandakazi mu 2019, akaba anifuza gukinira u Rwanda, yasinyiye Kiyovu Sports yifuzwa bikomeye n’amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali n’andi yo hanze y’u Rwanda.

Biravugwa ko mu kwezi gutaha ubwo ingendo z’indege zizaba zifunguwe mu Rwanda, Babuwa azahita yerekeza muri Tanzania gukinira iyi kipe y’ubukombe mu karere byumwihariko muri Tanzania ndetse ikaba iri no muzifite abakunzi benshi.

Babuwa aheruka gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka

Babuwa yari amaze imyaka ine akinira Sunrise FC y'i Nyagatare





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND