RFL
Kigali

Babuwa Samson wifuzwa na Rayon Sports yahamije ko agomba gusohoka muri Sunrise FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/03/2020 15:14
0


Rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda kuri ubu, Samson Babuwa yatangaje uyu mwaka w’imikino nurangira azasohoka muri iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare akajya no kugerageza ahandi. Ni nyuma yuko byavuzwe ko uyu musore yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ngo azayerekezemo.



Uyu munya-Nigeria umaze imyaka ine mu karere ka Nyagatare akinira Sunrise FC, yagize umwaka w’imikino udasanzwe, atsinda ibitego byinshi afasha Sunrise kongera igitinyiro ku kibuga cyayo,  byatumye amakipe menshi arimo n’ayo mu Rwanda amubenguka atangira kumuganiriza.

Babuwa avuga ko igihe kigeze kugira ngo ave muri Sunrise akajya no kureba uko ahandi bimeze kuko kuri we yumva nta deni arimo abafana n’abakunzi b’iyi kipe, kuko ngo ibyo yari afite anashoboye yarabitanze.

Babuwa ari gukina amezi ya nyuma ku masezerano ye, uyu mwaka w’imikino nurangira azaba yigurisha, ikipe izamukenera ntizanyura ku buyobozi bwa Sunrise FC ahubwo izavugana na Nyirubwite Babuwa Samson.

Mu minsi yashize byaravuzwe cyane ko uyu mugabo ufite umugore w’umunyarwandakazi yagiranye ibiganiro na Rayon Sports kugira ngo azayerekezemo ubwo azaba asoje amasezerano ye muri Sunrise FC.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com yemeza ko izi mpande ebyiri zitumvikanye ku mafaranga agomba guhabwa uyu rutahizamu, kuko bivugwa ko Rayon sports yatanze Miliyoni 8 z’amanyarwanda, Babuwa akavuga ko aya mafaranga ari make atayafata.

Ntabwo Rayon Sports iramanika amaboko kuri uyu rutahizamu kuko amakuru ava imbere mu buyobozi bw’iyi kipe yemeza ko bagicungiye hafi uyu mukinnyi kandi ko n’ubundi bari gutegura ibindi biganiro batekereza ko bizatanga umusaruro mwiza akaba yakinira iyi kipe bahimbye Gikundiro.

Babuwa bivugwa ko hari amakipe yo muri Tanzania nayo ari kumuganiriza kugira ngo ayerekezemo bumvikanye.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Babuwa Samson niwe rutahizamu mwiza uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, kuko mu mikino 24 ya shampiyona amaze gukina, amaze gutsinda ibitego 16. Akaba anahabwa amahirwe menshi yo kuzahembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino.


Babuwa ni umukinnyi ufatiye runini ikipe ya Sunrise FC


Babuwa yagize uruhare mu gutsinda Rayon Sports muri shampiyona


Sunrise FC ihagaze neza muri shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND