RFL
Kigali

Babuwa Samson yahigiye gushyiraho agahigo katigeze kabaho muri shampiyona y'u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2021 9:59
0


Rutahizamu w'umunya-Nigeria ukinira Kiyovu Sports, Babuwa Samson, yatangaje ko gusubukura shampiyona bimutindiye agashyiraho agahigo katigeze kabaho muri shampiyona y'u Rwanda.



Babuwa atangaza ko kuba atarerekeje mu makipe atandukanye yamwifuzaga cyane cyane ayo hanze y'igihugu, ari uko ashaka kubanza gushyiraho agahigo ko gutsinda ibitego byinshi bitigeze bitsindwa mu mateka ya shampiyona y'u Rwanda.

Aganira na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Gashyantare 2021, Babuwa yavuze ko atindiwe n'isubukurwa rya shampiyona ubundi agashyiraho agahigo.

Yagize ati "Turaho tumeze neza, shampiyona yasubitswe tumaze gukina imikino itatu, twari tumaze gufata umurongo mwiza, sinerekeje mu makipe yo hanze yanyifuzaga ni uko nshaka kubanza gushyiraho agahigo muri shampiyona y'u Rwanda, ntindiwe n'isubukurwa rya shampiyona".

Uyu mukinnyi wasoje shampiyona y'umwaka ushize afite ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda ubwo yakiniraga Sunrise FC, yatangaje muri Kiyovu Sports amerewe neza kandi ashimira byimazeyo ubuyobozi bw'iyi kipe bukomeje kwita ku bakinnyi muri ibi bihe bigoye bya guma mu rugo.

Mu mwaka ushize byaravuzwe cyane ko uyu rutahizamu yifujwe na Yanga Africans yo muri Tanzania, ariko birangira atayerekejemo kuko na Kiyovu Sports yari imukeneye. N'ubwo avuka muri Nigeria, Babuwa Samson avuga ko yamaze kwisanga mu muryango nyarwanda kuko ubu ariho mu rugo nyuma yo kurongora umunyarwandakazi.

Babuwa atangaza ko ashaka gushyiraho agahigo katigeze kabaho muri shampiyona y'u Rwanda

Babuwa yemeza ko ibyo yakoze muri Sunrise FC azabirenza muri Kiyovu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND