RFL
Kigali

Babuwa Samson yateye umugongo Rayon Sports na AS Kigali yerekeza muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 21:44
0


Rutahizamu ukomoka muri Nigeria wakiniye Sunrise FC muri uyu mwaka w’imikino, Babuwa Samson, yateye umugongo ibo yahabwaga n’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports baganirie bwa mbere shampiyona igeze hagati, ndetse na AS Kigali ahitamo gusanga umutoza Olivier Karekezi muri Kiovu Sport, aho yasinye amasezerano y‘umwaka umwe.



Mu minsi ishize nibwo Babuwa Samson wari umaze imyaka ine muri Sunrise FC, yayisezeyeho nyuma y’uko amasezerano uyu mukinnyi ari afite azarangira ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, Babuwa Samson wari wavuye i Nyagatare, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi ari mu bo bivugwa ko umutoza Karekezi Olivier yasabye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko bwasinyisha kugira ngo azabakoreshe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Babuwa Samson nyuma yo gusinya agize ati” Kiyovu twumvikanye amasezerano ahwanye n’umwaka umwe ariko wanongerwa kuko nibyo byamfasha mu iterambere ryange.

Kiyovu ni kipe nziza iri mu mujyi wa Kigali aho nshaka gutura kandi ari n’ikipe ifite intego zikomeye imbere nkuko bigaragazwa n’ubuyobozi. Ndizera ko nzabafasha kugera kuri byinshi abo nzakinana nabo nibamfasha”.

Ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagarikwaga kubera Coronavirus muri Werurwe, Babuwa ni we wari uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda n’ibitego 15 mu mikino 24.

Babuwa wasezeranye n’Umunyarwandakazi mu 2019 ndetse akaba yifuza gukinira u Rwanda, yifuzwaga bikomeye n’amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali n’andi yo hanze y’u Rwanda.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba imaze no kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bifuzwaga n’andi makipe barimo Mbogo Ally, Serumogo Ally bakina nka ba myugariro, ndetse na Ishimwe Saleh ukina mu kibuga hagati.


Babuwa Samson yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Kiyovu Sport



Babuwa yari amaze imyaka ine muri Sunrise FC y'i Nagatare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND