RFL
Kigali

BAL yahaye Minisiteri y’Uburezi Mudasobwa 150 nshya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2021 11:42
0


Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwahaye Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ‘MINEDUC’ mudasobwa 150 nshya, zo gufasha abarimu mu kazi kabo ka buri munsi ko guha abanyeshuri uburezi bufite ireme.



Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena, ubwo igice cya mbere cy’umukino wahuzaga AS Douanes na Zamalek cyari kirangiye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana n’ushinzwe ikoranabuhanga, Dr. Christine Niyizamwiyitira.

Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’abarimu bagera ku 150 baturutse ku bigo 65, byo mu turere dutatu aritwo Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Mu butumwa bwe umuyobozi mukuru wa BAL, Amadou Gallo Fall, yagize ati ‘‘Mu mwaka ushize BAL yateye inkunga imiryango itandukanye mu kurwanya Covid-19. Uyu munsi twishimiye gufasha abarimu biciye mu gikorwa cyatangijwe na MINEDUC muri gahunda yo gufasha buri mwarimu kubona ibikoresho bakeneye ngo nabo bafashe urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’ikinyejana cya 21’’.

Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo guha za mudasobwa abarimu barenga ibihumbi 88 bo mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, ibi bikazabafasha guha ubumenyi abanyeshuri bigendanye n’ikinyejana cya 21.

Irushanwa rya BAL ryatangiye tariki ya 16 Gicurasi rikaba ryritabiriwe n’amakipe 12 yo muri Afurika yabiharaniye, rikaba rizasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021 ubwo hazamenyekana ikipe yegukanye igikombe muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri BAL 2021 yatewe inkunga na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yamaze gukatisha itike ya ¼ aho yazamutse mu itsinda rya mbere iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya US Monastir yatsinze imikino itatu yose yo mu itsinda.

Abarimu 150 bahawe mudasobwa nshya zatanzwe na BAL

Dr. Nelson Mbarushimana uyobora REB yishimiye igikorwa BAL yakoze

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND