RFL
Kigali

BAL2021: Petro de Luanda na Zamalek zageze muri ½

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2021 9:48
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2021, muri Kigali Arena hakinwe imikino ya ¼ cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yasize Petro de Luanda yo muri Angola na Zamalek yo mu Misiri zikatishije itike ya ½, ndetse zikazanahura hagati yazo hashakwa ikipe igera ku mukino wa nyuma.



Umukino wabimburiye indi muri ¼ wahuje Zamalek na FAP yo muri Cameroun, urangira iyi kipe yo mu Misiri itsinze FAP amanota 82-53 ihita iyisezerera muri iri rushanwa.

Nubwo aba banya-Cameroun batangiye neza umukino batsinda agace ka mbere ku manota 16-12, uduce dutatu twakurikiyeho ntitwabagendekeye neza kuko twotse twatsinzwe na Zamalek ku manota kuri 18-12, 25-14 na 27-11, umukino warangiye Zamalek ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 29.

Zamalek yahise iba ikipe ya mbere yabonye itike ya ½ cya BAL ndetse ikomeza gushimangira ko ishaka iki gikombe.

Undi mukino wakurikiyeho, watangiye saa tatu z’ijoro, ukaba wahuje Petro de Luanda na AS Salé yo muri Algeria.

Uyu mukino Petro de Luanda yawinjiranyemo imbaraga nyinshi kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 20-12, agace ka kabiri amakipe yombi yagaragaje gutsindana cyane kuko batsindanye  amanota 23-23, bituma igice cya Mbere cy’umukino kirangira Petro de Luanda iri imbere n’amanota 43-35.

Igice cya Kabiri cy’umukino, As Sale yagitangiranye impinduka nyinshi mu kibuga zatanze umusaruro, kuko yasoje agace ka gatatu itsinze amanota 23-12. Agace ka kane ari nako ka nyuma Petro de Luanda yigaranzuye AS Sale iyitsinda amanota 24-17, bituma isoza umukino ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi, kuko yatsinze amanota 79-72, ihita isanga Zamalek muri 1/2.

Petro de Luanda izesurana na Zamalek muri ½ cy’iri rushanwa ryatewe inkunga na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu uzagaragaza ikipe izakina umukino wa nyuma ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021,

Indi mikino ya ¼ iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

- 17:30: As Douanes Vs US Monastir

- 21:00: Patriots BBC vs Feroviario de Maputo

Zamalek iri mu zihabwa amahirwe ku gikombe yageze muri 1/2

Petro de Luanda ifite akazi katoroshye imbere ya Zamalek muri 1/2





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND