RFL
Kigali

Bashunga washakaga gusesa amasezerano na Mukura agusubira muri Zambia yasabye imbabazi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2020 6:35
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri 2020, Bashunga Abouba yazindukiye mu biganiro n'ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura aheruka gusinyira, aho yashakaga gusesa amasezerano agasubira muri Buildcon yo muri Zambia yamusabaga kugaruka ku kazi ngo kuko ibibazo by’amafaranga bari bagiranye iyi kipe yari yiteguye kubikemura.



Ibiganiro byamaze umwanya utari muto hagati y'impanze zombi byarangiye ibyo gusesa amasezerano biteshejwe agaciro, Bashunga yemera kuzakinira mukura mu mwaka utaha w'imikino nk'uko yari yabyiyemeje.

Bashunga yagize ati”Nibyo koko nazindutse nganira n’abayobozi ba Mukura kuko nashakaga gusubira muri Zambia mu ikipe yanjye nakiniraga ariko abayobozi banganirije neza ndetse twumvikana ko ntakigiye,umwaka utaha ndakinira Mukura kandi bindi ku mutima,ahubwo ndasaba imbabazi abafana bose bamukura bumvise iyo nkuru mbizeza ko umwaka utaha turikumwe kandi tuziyungira ku bikorwa nzabereka”.

Bashunga wari umaze umwaka umwe muri Buildcon yo muri Zambia, yatandukanye nayo nyuma yo kubwirwa ko we na bagenzi be b’abanyamahanga bagomba gusohoka muri iyi kipe kuko batagikenewe cyane.

Bashunga yahise agaruka mu Rwanda atangira kuganira n’amakipe atandukanye ariko ntiyagira iyo ahita asinyira.

Ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, nibwo hasohotse amafoto Bashunga asinyira Mukura victory Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Bashunga yakiniye Rayon Sports yandikana nayo amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2018, ndetse anayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye ariko aza kuyisohokamo bitunguranye ndetse anayishyuza amafaranga yari yaranze kumuha.

Bashunga yahise yerekeza muri Buildcon yo muri Zambia ajyanye na bagenzi be barimo Myugariro Faustin Usengimana na rutahizamu Abedy Biramahire, bakinayo umwaka umwe bahita bagaruka mu Rwanda.

Bashunga yijeje abafana ba Mukura kuzabereka ibikorwa bihambaye mu kibuga

Bashunga yafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup 2018

Bashunga yatandukanye na Buildcon yo muri Zambia ayimazemo umwaka umwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND