RFL
Kigali

Basketball: U Rwanda rwabuze amahirwe yo kuzakina igikombe cya Afurika nyuma yo gutsindwa na Kenya - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/07/2021 9:50
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball, yatakaje itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka, nyuma yo gutsindwa na Kenya muri ½ amanota 79-52.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, nibwo hakinwe imikino ya 1/2 mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika mu bagore (AfroBasket), aho u Rwanda rwari rwahuye na Kenya bari banatsinze mu mikino y’amajonjora.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, wagoye cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko bagerageje kenshi gutsinda amanota ariko bikabangira, ndetse n’abakinnyi bakundaga guheka iyi kipe nabo byari byabangiye kuko ibyo bageragezaga byose byabangiraga.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yizeraga kuba yatsinda uyu mukino ikagera ku mukino wa nyuma, gusa ntibyayihiriye kuko Kenya yatsinze u Rwanda n’amanota 79 kuri 52.

Kenya yatsinze uduce dutatu tubanza kuri 25-11, 17-12 na 26-14 mu gihe ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka nyuma ku manota 15-11, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 27.

Kapiteni w’u Rwanda, Tierra Monay Henderson, yatsinze amanota 22 muri uyu mukino mu gihe Melissa Akinyi Otieno wa Kenya, we yatsinzemo 21.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, u Rwanda rurahura na Sudani y’Amajyepfo mu guhatanira umwanya wa gatatu, kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda, mu gihe ikipe izahagararira Zone V muri Afrobasket 2021 izava hagati ya Misiri na Kenya, byombi bizahurira ku mukino wa nyuma uzatangira saa kumi n’ebyiri muri Kigali Arena.

Minisitiri Munyangaju na Mugwiza Desire uyobora FERWABA bari bitabiriye uyu mukino

U Rwanda ntirwahiriwe n'umukino wa 1/2 imbere ya Kenya yari yatsinze muri 1/2

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Tierra ntiyahiriwe n'uyu mukino

Urwibutso Nicole agerageza gushaka aho yamenera ngo atsinde amanota

Kenya yari ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND