RFL
Kigali

Basketball: UBUMWE WBBC yabonye umuterankunga inahindura izina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/09/2021 17:31
0


Ubuyobozi bw’ikipe y’Ubumwe Women Basketball Club bwatangaje ko nyuma y’imyaka 10 ikipe yirwanaho, bamaze kubona umuterankunga uzabafasha mu myaka itatu iri imbere, ndetse bakaba bahise banahindura izina, bafata iry’umuterankunga.



Guhera uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2021, ikipe yari izwi nk’Ubumwe WBC, yahindutse REG WOMEN BBC, nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’ingufu ‘REG’ mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Iyi kipe yari imaze imyaka 10 yirwanaho kuri buri kimwe cyose iyi kipe y’Abakobwa yakeneraga kugira ngo yitabire amarushanwa atandukanye arimo na shampiyona y’u Rwanda muri Basketball.

Nyuma yo gusinya aya masezerano azamara imyaka itatu, umuyobozi w’ikipe y’UBUMWE WBBC, Bwana Albert, yagize ati: ”Ni byo koko twasinyanye kuko twari tumaze imyaka 10 twimenya, bazajya badufasha guhemba abakinnyi n’abakozi b’ikipe”.

Iyi kipe yari izwi ku Izina ry’UBUMWE igiye kujya ikina amarushanwa atandukanye yitwa REG WBBC.

Iki kigo cy’Igihugu cy’ingufu ‘REG’ gisanzwe gifite n’ikipe y’abagabo ikomeye ndetse inegukana ibikombe bitandukanye mu Rwanda, ikanahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Ikipe yari izwi ku izina ry'UBUMWE WBBC yahinduriwe izina yitwa REG WBBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND