RFL
Kigali

Batatu bashya basinye umunani berekwa umuryango muri Musanze FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/06/2020 14:24
0


Nyuma yo gusinyisha Seninga Innocent nk’umutoza mukuru wa Musanze Fc mu myaka ibiri iri imbere, iyi kipe ishaka kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino yasezereye abakinnyi 8 bayikiniye mu mwaka ushize, isinyisha 3 bashya barimo Ndizeye Innocent wavuye muri Mukura, ndetse ikaba inakomeje ibiganiro n’abandi.



Ku wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020, ni bwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwicaranye n’abakinnyi bose buteganya gukoresha mu mwaka utaha w’imikino kugira ngo baganire bagire ibyo bumvikana.

Abakinnyi baraye bumvikanye n’ikipe bagashyira umukono ku masezerano barimo Ndizeye Innocent ‘Kigeme’ wari umaze imyaka ibiri muri Mukura Victory, akaba  yahawe amasezerano y’imyaka ibiri kimwe na rutahizamu Munyeshaka Gilbert wakiniraga Heroes FC ndetse na Niyonshuti Gad ‘Evra’ ukina inyuma ibumoso, we akaba yavuye muri Sunrise FC.

Iyi kipe kandi ikaba yaraye yumvikanye n’abandi bakinnyi barimo, Umunya-Nigeria Samson Okwecuku wakiniye Bugesera FC, Umugande Kyambadde Fred wakiniraga Espoir FC n’umunyezamu Ntaribi Steven wakiniraga Gorilla FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Uretse aba bakinnyi bashya, Musanze FC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Dushimumugenzi Jean, Habyarimana Eugène na Moussa Ally Sova wari usigaje umwaka umwe, ariko akaba yemeye kongezwa undi.

Abakinnyi 8 beretswe umuryango barimo Maombi Jean Pierre, Nduwayezu Jean Paul, Jean Didier Touya, Gabiro Jean Claude na Mugenzi Cédric ‘Ramires’, Abanya-Nigeria 2 ; Ernest Adeola na Okwecuku Okay bari basigaranye imyaka ibiri y’amasezerano n’umunyezamu Muhawenayo Gad.


Ndizeye Innocent wakiniraga Mukura yerekeje muri Musanze FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND