RFL
Kigali

Baziga ku buntu! IPRC Musanze yatanze amahirwe ku banyeshuri bafite impano mu mikino itandukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/02/2021 13:32
2


Ishuri ry'ubumenyi ngiro rya IPRC Musanze ryatanze amahirwe ku banyeshuri bafite impano mu mikino ya Basketball na Volleyball, aho abujuje ibisabwa baziga ku buntu, nabo bakinire ikipe z'ikigo zombi ziri mu kiciro cya mbere.



Mu itangazo iri shuri ryashyize ahagaragara, riramenyesha Abanyeshuri b'abahungu barangije amashuri yisumbuye, bafite imppano yo gukina imikino ya Volleyball na Basketball, ko yifuza kubaha amahirwe yo gukomeza kwiga mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza (Advanced Diploma) no kubafasha guteza imbere izo mpano zabo.

Iryo shuri kandi rivuga ko abo banyeshuri bagomba kuba bafite byibuze amano 16 ku bize ubumenyi ngiro, ndetse na 18 ku bize ubumenyi rusange, baranatsinze amasomo abiri fatizo mu mashami bize.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Niyonshima Protais ushinzwe itangazamakuru n'imenyekanishabikorwa muri IPRC Musanze, yavuze ko abanyeshuri bazabona amahirwe kwinjira mu makipe y'iri shuri, baziga ku buntu.

Yagize ati "Ni byo, iyo abanyeshuri babonye amahirwe yo kujya mu makipe yacu, nta mafaranga y'ishuri bishyura kuko tuba twabahaye Buruse (Scholarship), icyo bo bakora ni ukwishyura amafaranga yo kwiyandikisha kuko ntiwakwiga utiyandikishije, ubundi ibindi tugenda tubibafashamo".

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko hashize imyaka itatu buri mwaka batanga amahirwe nk'aya ku banyeshuri bafite impano yo gukina Volleyball, ndetse ikaba ari imyaka ibiri ku bakina Basketball.

Ubu buryo ngo butanga umusaruro ukomeye mu makipe y'iri shuri kuri ubu yombi akina ikiciro cya mbere.

Yagize ati "Iki gikorwa umusaruro cyarawutanze cyane kuko ikipe zari nshya, kuba rero uyu munsi turi muri shampiyona kandi tukaba turi kwitwara neza, ni ibintu bishimishije kandi binatuma abanyeshuri bidagadura bakanazamura impano zabo".

Amakipe yombi, haba muri Volleyball ndetse na Basketball muri IPRC Musanze, yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere, akaba nayo ari kwitegura umwaka w'imikino ushobora kuzatangira muri Mata 2021.

Itangazo rya IPRC Musanze rihamagarira Abanyeshuri bafite impano mu mikino itandukanye kwiyandikisha

IPRC Musanze irashaka Abanyeshuri bafite impano muri Volleyball

Abanyeshuri bafite impano muri Basketball bazingira ubuntu muri IPRC Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIZEYIMANA Bernard3 years ago
    Nkina kuri 3 ark nakabiri 2 ndetse na kane 4 ndahakina
  • Ayinkamiye claudine3 years ago
    Abakobwabokomutabavuzeho bite?





Inyarwanda BACKGROUND