RFL
Kigali

Bekeni yasinyiye ikipe ya Etoile de l’Est FC yifuza kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 12:10
0


Umutoza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni, yamaze guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya Etoile de l’Est FC ifite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka.



Amasezerano ya Bekeni nk'umutoza mukuru wa Etoile de l’Est  azatangirana n'umwaka utaha w’imikino wa 2020/21, ariko akaba azayifasha mu mikino ya kamarampaka bateganya gukina mu kwezi gutaha kwa 11 bashaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Bekeni arahita atangira akazi, aho agomba gufatanya n'umutoza w'iyi kipe Rashid, bashaka uko yabona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Etoile de l’Est FC, izahura na Interforce FC muri ¼ cy’irangiza, izatsinda ikazahura hagati ya Gorilla FC na Rwamagana City nazo zizahurira muri ¼.

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est FC bufashe uyu mwanzuro wo guha akazi Bekeni, mu gihe iminsi isigaye ngo imikino ya kamarampaka (playoffs) itangire, uyu mutoza ufite ubunararibonye akaba aje kongerera morale abakinnyi bifuza gukina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha.

Bekeni yatoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Amagaju FC, Etincelles na Gicumbi Fc, akaba kandi yaranatoje amakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo Virunga FC.

Bekeni yamaze kugirwa umutoza wa Etoile de l'Est





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND