RFL
Kigali

Bidasubirwaho Eric Rutanga wari Kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2020 16:56
0


Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports FC, Eric Rutanga, nawe yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana nayo, nyuma y’ibibazo bimaze iminsi biyivugwamo, yerekeza muri Police FC aho yasinye amasezerano y‘imyaka ibiri.



Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports byaje byiyongera ku by’amikoro bisanzwe muri iyi kipe byatumye abakinnyi batandukanye bayisohokamo, Rutanga Eric ni we wari utahiwe nyuma y’ibiganiro amaze iminsi na Police FC byarangiye impande zombi zumvikanye ashyira ku mukino amasezerano y’imyaka ibiri azayikinira.

Hashize igihe kitari kinini havugwa amakuru yerekeza Rutanga muri Police FC, ariko nyir'ubwite akabihakana yivuye inyuma aho yemeza ko nta kipe n‘imwe yigeze aganira nayo kuko akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bishimye muri iyi minsi kubera ibibazo iyi kipe ifite ahanini mu buyobozi bwayo, biri gutuma abakinnyi basoje amasezerano batabona ubaganiriza bagahitamo kwerekeza mu yandi makipe abakeneye.

Rutanga Eric wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC, akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/19, akaza no kugirirwa icyizere agahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka Kapiteni, yerekeje muri Police FC aho yijejwe kuzahabwa umwanya wo gukina.

Rutanga Eric yabaye umukinnyi wa Kane wa Rayon Sports uyisohotsemo nyuma y'uko shampiyona y’icyiciro cya mbere isojwe imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus, akaba yakurikiye Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radou werekeje muri Police FC.

Nyuma yo kugura myugariro w’iburyo bakuye muri Rayon Sports FC, Iradukunda Eric bakunda kwita Radu na Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Police FC, Rutanga Eric nawe ari ku muryango winjira muri iyi kipe ishaka guhindura amateka yayiranze mu myaka yatambutse muri shampiyona yo mu Rwanda, aho ishaka byibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Rutanga yerekeje muri Police FC, ku mwanya akinahoakaba ahasanze Ndayishimiye Celestin na Muvandimwe JMV basanzwe muri iyi kipe.


Eric Rutanga wari kapiteni wa Rayon Sports yayisohotsemo asinya imyaka ibiri y'amasezerano muri Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND