Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniraga APR FC Ernest Sugira yatangaje ko yatijwe ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye ya shampiyona. Ni nyuma yo gusoza ibihano by’amezi 2 yari yarafatiwe n’ubuyobozi bwa APR FC kubera amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.
Rayon
Sports na Gasogi United byavugwaga ko zifuza uyu rutahizamu mpuzamahanga, ari
kumwe n’abakoresha be bafashe umwanzuro wo kutamugurisha muri aya makipe
yagaragaje ko amwifuza, ahubwo bahitamo kumutiza Police FC mu gihe cy’amezi
atandatu, nyuma y'uko umutoza Adil Erradi Mohamed yeruriye uyu musore ko atari
mu bakinnyi azakoresha mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Uretse
Rayon Sports na Gasogi United zifuzaga Sugira Ernest, hari n’andi makipe yo mu
Rwanda nayo yamushakaga arimo ikipe ya AS KIGALI ndetse na Police FC, gusa
ariko Gasogi United ni yo yamusabye bwa mbere yanga kuyerekezamo ndetse Rayon Sports yifuzaga kumugura cyangwa ikamutizwa na
mukeba nabyo birangiye bidakunze.
Mu
byifuzo bya Sugira, yifuzaga mbere na mbere kujya mu ikipe
izakomeza kumuhemba nk’ibyo yabonaga, ariko akabona n’umwanya wo gukina, kuko
APR FC yari yamaze kumumenyesha ko itazamukoresha mu mikino yo kwishyura.
Nyuma
y’uko impande zombi ziganiriye, APR FC yaje gusaba Sugira Ernest ko yajya mu
ikipe ya Police FC, kuko andi makipe yose yari yamutiye habayeho impamvu
zitandukanye kuva ku mpande zombi, zatumye batazemeranyaho.
Sugira Ernest yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Muhanga, AS Kigali, APR FC none agiye no gukinira Police FC. Biteganyijwe ko Sugira Ernest agaragara mu myitozo ya Police Fc yo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019.
Sugira Ernest yavuye mu bihano atizwa Police FC andi makipe yamushakaga aterwa umugongo
TANGA IGITECYEREZO