RFL
Kigali

Bigoranye APR FC ikuye amanota atatu kuri Bugesera FC, yongera kurusha mukeba akavagari k’amanota

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/01/2020 19:16
0


APR FC yakoze ibyo yasabwaga n’abakunzi bayo, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1, mu mukino utaboroheye wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru, ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 17 muri shampiyona, bongera kurusha Rayon Sports ibakurikiye amanota atandatu.



APR FC yinjiye muri uyu mukino izi neza ko nitsinda ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya kabiri, gusa ariko Bugesera FC nayo gutsinda uyu mukino byari kuyiha amahirwe yo kuzamuka ikagera mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Umukino ubanza wabereye mu karere ka Bugesera wahuje aya makipe yombi mu gice kibanza cya shampiyona, warangiye APR FC itahukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Ni umukino watangiye iyi kipe y’ingabo z'igihugu isatira, ku buryo yagaragazaga inyota yo gufungura amazamu hakiri kare. Ku munota wa mbere gusa w’umukino Manishimwe Djabel yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ariko ateye mu izamu, atera agapira kataremereye, umunyezamu wa Bugesera agafata bimworoheye.

APR FC yakomeje gukina neza ihererekanya mu kibuga hagati, inagerageza uburyo bwo kugera imbere y’izamu rya Bugesera FC inshuro nyinshi, ari nako abakinnyi ba Bugesera nabo bagendaga binjira mu mukino.

Nyuma yo guhererekanya neza mu kibuga hagati, kugera ubwo bageze mu rubuga rw’umunyezamu wa APR FC, ku munota wa 10 w’umukino Hussein Tchabalala na Kwame Dynho barwaniye umupira bari kubyaza umusaruro bagatsinda igitego, ariko bawurangaraho kugeza ubwo ugiye hanze.  

Nyuma y’iminota ine gusa APR FC yahise ikosora amakosa Bugesera FC yari imaze gukora, ifungura amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana wacomotse mu bakinnyi ba Bugesera bari bagize ngo yaraririye, ntibamukurikira asigarana n’umunyezamu ahita aboneza umupira mu rushundura.

APR FC yakomeje gukina neza ari nako isatira, ku munota wa 25 Nshuti Innocent wenyine imbere y’izamu ahusha uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko umupira ntiwajya ku kirenge neza nk’uko yabyifuzaga.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje gutanga ibirori ku bakunzi bayo, nyuma yo kumara hafi umunota wose bahererekanya umupira mu kibuga hagati nta mukinnyi wa Bugesera FC uwukoraho, ari nako ku munota wa 30, Imanishimwe Emmanuel yahushaga uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira yari azamukanye, ariko umunyezamu awushyira muri Corner.

APR FC yabonye igitego cya Kabiri kitavuzweho rumwe ku munota wa 40, cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira vwari uvuye mu kibuga hagati kwa Manishimwe Djabel, Danny akaba yuzuzaga  ibitego icumi amaze gutsinda muri shampiyona yuyu mwaka. Iki gitego nticyavuzweho rumwe kubera ko abakinnyi ba Bugesera Fc bavugaga ko Danny Usengimana yaraririye, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko nta kurarira kwabayeho.

Iminota 45 y’igice cya mberte yarangiye APR FC iyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira cyane, ihusha uburyo bubiri bwo gutsinda mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri, binyuze kuri Danny Usengimana na Nshuti Innocent bari mu busatirizi bwa APR FC.

Gusa  ariko Bugesera FC yinjiye mu gice cya kabiri yahinduye uburyo bw’imikinire, kuko yasatiriye cyane izamu rya APR FC, byanatanze umusaruro ku munota wa 55 w’umukino ubwo Hussein Tchabalala yatsindaga igitego n’umutwe.

Bugesera FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya APR FC, igerageza uburyo butanduka ariko Rwabugiri Omar wari mu izamu rya APR FC aratabara.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka ubwo Nshuti Innocent yasohokaga mu kibuga hinjira Byiringiro Lague, Djabel nawe asimburwa na Buregeya Prince kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi, ndetse anugarire.

Masudi Djuma utoza Bugesera FC yakoze impinduka, ashyira mu kibuga Peter Otema avanamo Rucogoza Djihad.

Amakipe yombi yakomeje gukinira umupira hagati mu kibuga agerageza gusatirana, ariko uburyo bagerageje ntibwabahiriye, iminota 90’ y’umukino irangira APR FC yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino bifashije APR FC kugumana umwanya wa mbere n’amanota 40, ikaba irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atandatu.

APR FC XI: Rwabugirir Omar, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mushimiyimana Mohammed, Rwabuhihi Aime Placide, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Usengimana Danny

Bugesera Fc XI: Kwizera Janvier Rihungu, Kwitonda Alain, Yves, Kouame Dynho, Nzabanita David (c), Niyitegeka Idrissa, Mugisha Francois Master, Murengezi Rodrigue, Rucogoza Djihad, Shabani Hussein Tchabalala, Mustapha Francis

Imikino y’umunsi wa 17:

Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2020

Police FC 0-0 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020

AS Kigali 0-0 Rayon sports
Marines FC 2-0 Gasogi Utd
AS Muhanga 0-1 Gicumbi FC

Ku cyumweru tariki 12, 2020

APR FC 2-1 Bugesera FC
Mukura 4-1 vs Sunrise FC
Etincelles FC 0-1 Heroes FC
SC Kiyovu 0-1 Espoir FC 

AMAFOTO YARANZE UMUKINO


Ange Mutsinzi na bagenzi be mbere y'umukino


Tchabalala umaze gutaha imitima y'abanyabugesera


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Bugesera babanje mu kibuga


Abatoza ba APR FC


Abakapiteni bombi n'abasifuzi b'umukino


Djabel ahanganye na Kwitonda alain wa Bugesera


Umwalimu w'abatoza b'abanyezamu wa APR FC yandikaga buri kimwe cyose Rwabugiri yakoraga mu kibuga


Danny Usengimana yatsinze igitego cya mbere cya APR FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Danny
Danny Usengimana yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC


Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND